Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro mu karere ka Musanze, Hanyurwabake Théoneste aherutse gusenya inzu umuturage witwa Nyirurugo Jean de Dieu yubakaga mu mudugudu wa Burengo, akagari ka Gakingo, mu gihe Meya yemeza ko kubaka aha hantu byemewe kuko ibyangombwa bigaragaza ko ari aho gutura.
Niyirurugo yatangarije BWIZA ko mu masaa kumi y’umugoroba wa tariki ya 7 Werurwe 2023 ari bwo Gitifu Hanyurwabake wari kumwe n’umukozi ushinzwe ubutaka imiturire, Bimenyimana Norbert Blaise, Kanyabitaro Patrick na Sebatware Appolinaire, bigabije inzu ye yubakishije amatafari ahiye igeze mu gihe cy’isakara, barayisenya.
Uyu muturage yavuze ko ababajwe n’inzu ye yasenywe ku mugaragaro kandi yarubakaga mu butaka bugenewe gutura nk’uko icyangombwa cye cy’ubutaka cya burundu mu gihe Gitifu Hanyurwabake we atabyemera. Arasaba izindi nzego zo hejuru ko zamurenganura.
Yagize ati: “Navukijwe uburengazira bwanjye bwo gusenyerwa n’abakagombye kundengera kuko nubaka nabanje kubisaba kandi nerekanye icyangombwa cya burundu cy’ubutaka kigaragaza ko ahantu isambu yanjye iri mu mudugudu wa Burengo mu kagari ka Gakingo, hagenewe gutura. Ikindi ni uko mbere y’uko nubaka , nabanje kubisaba ubuyobozi maze mu mudugudu, ku kagari no ku murenge, baranyemerera ndetse baransinyira. Sinzi icyo n’aba nzira rero, ari na yo mpamvu nsaba izindi nzego zo hejuru ngo zindenganure.”
Mu gushaka kumenya impamvu Nyirurugo yaba yarasenyewe adahari kandi avuga ko yari yaremerewe n’ubuyobozi, umunyamakuru yamusobanuje, maze asubiza ko ku karere bari baramuhagaritse kubera ko ibyangombwa byose byari bitaraboneka , agahagarara kubaka koko gusa ngo akaba yaratunguwe no gusenyerwa kandi yari yarahagaze.
Yagize ati: “Nandikiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ko mba mpagaritse ibikorwa byo kubaka mu gihe ibyangombwa bitarasohoka, ndabyubahiriza, abubatsi ntibigeze basubira ku cyubako. Ariko naje gutungurwa ubwo nahamagarwaga, bambwira ko ushinzwe ubutaka n’imiturire mu murenge, Bimenyimana Norbert Blaise na Gitifu w’umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Théoneste n’abandi baturage babiri barimo gusenya inzu yanjye, ari bwo nategereje ngo bamenyeshe impamvu inzu yanjye irimo gusenywa mbura n’umuyobozi numwe umpamagara.”
Umuturage utashatse ko amazina ye amenyekana, yavuze ku kibazo cya muenzi we ati: “Niba Nyirurugo Jean de Dieu yarasabye kubaka, Umukuru w’umudugudu akamusinyira, ku kagari bakanusinyira , yewe no ku murenge bakamusinyira, ikibazo cyaturutse hehe? Cyangwa ni uko Gitifu ari mushya muri uyu murenge cyane ko atarawumaramo n’ibyumweru bibiri?”
Ku ruhande rwe, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Théoneste yatangarije BWIZA ko uyu muturage Nyirurugo Jean de Dieu arimo kubaka mu buryo butemewe ndetse ko aho arimo kubaka hagenewe guterwa amashyamba.
Yagize ati: “Aho uwo Nyirurugo Jean de Dieu yubaka, hagenewe guterwa amashyamba, ntihagenewe imiturire kandi ntacyo yashingiyeho yubaka iyi nzu cyane ko bitari ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze. Bivuze ko yashatse kubaka ku mbaraga, gusa icyo twamusaba nuko yakwegera inzego zikamufasha, akubaka binyuze mu nzira zemewe.”
Ikibazo cy’abadahabwa uburenganzira bwo kubaka mu mudugudu wa Burengo kiri mu byagejejwe kuri Meya w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’intara y’Amajyaruguru tariki ya 21 Ukuboza 2022. Uyu muyobozi yavuze hari igice cyaho cyagenewe amashyamba nk’ubuhumekero bw’icyanya cy’inganda, ariko ko mu gihe abaturage batarahindurirwa ibyangombwa by’ubutaka bigaragaza ko hemerewe gutura bagomba kwemererwa kubaka no kuvugurura inzu zabo.
Icyo gihe Meya Ramuli yagize ati: “Icyo twavuga kuri abo baturage ni uko abatarishyurwa ni uburengazira bwabo kuba bakoresha ubutaka bwabo icyo bashaka. Numva uzajya ashaka gusana, kubaka cyangwa ikindi yakoresha ubutaka bwe yajya atugezaho ikibazo hanyuma tukamukorera ubufasha kuko nta burengagiza dufite ku butaka bwe.”
Amakuru iki kinyamakuru cyahawe n’abaturage ni uko hari andi mazu yubakwa muri uyu mudugudu harimo n’ayo Leta yubakira abatishoboye muri gahunda yo gukemura ibibazo by’abatishoboye.




