img-20240607-wa0010.jpg

Musanze: Hamuritswe ibikorwa remezo u Rwanda rwubatse rufatanyije n’u Bubiligi (Amafoto)

Ku wa Kane tariki ya 6 Kamena 2024, mu karere ka Musanze hamuritswe imishinga y’iterambere ry’ibikorwa remezo bitandukanye byubatswe na Leta y’u Rwanda ibifashijwemo n’iy’u Bubiligi.

U Bubiligi bwafashije u Rwanda kubaka ibi bikorwa remezo binyuze mu kigo cyabwo gishinzwe iterambere, Enabel.

Ibikorwa remezo byamuritswe harimo Ikigo cy’urubyiruko cya Musanze giherereye mu murenge wa Muhoza, Isoko rishya ry’Ibiribwa rya Musanze, Agakiriro ka Musanze ndetse n’ikiraro (iteme) cy’amabuye (Stone arch bridge) riri mu Murenge wa Rwaza.

Umuyobozi Ushinzwe Ubufatanye muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, Laurent Preud’homme, yagaragaje u Rwanda nk’umufatanyabikorwa ukomeye w’u Bubiligi mu iterambere ; ikaba impamvu igihugu cye cyahisemo gukorana na rwo.

Yavuze ko u Bubiligi butigeze bugorwa no gufatanya n’u Rwanda iriya mishinga “kubera ko rufite icyerekezo 2050, NST1 (gahunda ya leta y’imyaka irindwi) ndetse na NST2; rufite ingamba zigaragara. Rero tugendera kuri izo ngamba ndetse tukanaba mu murongo wazo”.

Ibikorwa remezo byamuritswe i Musanze byubatswe muri gahunda y’imyaka itanu y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi. Ni gahunda izarangira mu kwezi gutaha gusa byitezwe ko nyuma y’aho ibihugu byombi bizatangira indi nka yo izamara imyaka itanu.

Preud’homme yabwiye itangazamakuru ko muri gahunda nshya u Bubiligi butazafasha u Rwanda kubaka amasoko, amateme cyangwa udukiriro gusa; ko ahubwo banazibanda “mu buhinzi, ubuzima ndetse no guteza imbere imijyi”.

Yavuze kandi ko mu bigomba gukorwa harimo kungura abanyarwanda ubumenyi bwabafasha kwihangira imirimo ndetse no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Biteganyijwe ko uturere twa Rwamagana na Bugesera ari two tuzibandwaho muri gahunda itaha.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo LODA gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze, Claudine Nyinawagaga, yasobanuye ko usibye ibikorwa byubatswe i Musanze hari n’ibindi byubatswe mu mijyi ya Rubavu na Rwamagana hagamijwe kuyiteza imbere nk’Imijyi yunganira Kigali.

Yagaragaje ko mu bindi byakozwe harimo kubaka imihanda, imiyoboro y’amazi, guhugura abantu batandukanye ndetse no kubafasha kwihangira imirimo; ndetse bikaba byarakozwe hibandwa ku kubungabunga ibidukikije.

Abaturage bo mu karere ka Musanze ndetse n’ubuyobozi bavuga ko bishimiye guhabwa biriya bikorwa remezo bigezweho, bakavuga ko hari byinshi byiza babyitezeho.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko isoko rishya ry’ibiribwa ryubatswe muri aka karere ryitezweho “kongera ubucuruzi mu mujyi ndetse no gufasha abacuruzi gukorera ahantu heza”.

Umuturage witwa Mujawamariya Théodosie we avuga ko isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze ryitezwe ko “korohereza abanyantege nke bajyaga bagorwa no kujya muri gare, kubera ko ni kure”.

Uyu muturage yunzemo ko iri soko baryitezeho kubafasha kwiteza imbere.

Undi muturage usanzwe ukora akazi k’ubuzunguzayi avuga ko we na bagenzi be biteze kubona iseta muri iri soko, ibizabafasha “kutongera twirirwa twirukankana na Polisi yadufataga ikatujyana mu nzererezi mu Kinigi ndetse ibyo twari dufite byose bakabitwambura”.

Mugenzi we na we wavuganye n’itangazamakuru we avuga ko isoko rishya baryitezeho “guca akavuyo kabaga mu ryari risanzwe, kuko ryo ari rinini ikindi rikaba ririmo ibisima byinshi”.

img-20240607-wa0010.jpg

img-20240607-wa0013.jpg

img-20240607-wa0012.jpg

img-20240607-wa0009.jpg

img-20240607-wa0017.jpg

img-20240607-wa0021.jpg

img-20240607-wa0022.jpg

img-20240607-wa0020.jpg

img-20240607-wa0024.jpg

img-20240607-wa0025.jpg

img-20240607-wa0026.jpg

img-20240607-wa0011.jpg

img-20240607-wa0023.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *