Musanze: Imiryango 52 imaze imyaka umunani itegereje kwimurwa amaso yaheze mu kirere

Imiryango 52 igituye mu birwa biri mu kiyaga cya Ruhondo mu karere ka Musanze, iravuga ko imaze imyaka irenga 8 yizezwa kwimurwa ariko amaso yaheze mu kirere.

Bavuga ko inzu batuyemo zishaje zimwe zenda kubagwira uko bangiwe no kuvugurura.

Ibirwa 3 aribyo Cyamukira, Mwegerera na Kapyisi nibyo bigituwe.

Abahatuye bagaragaza ko inzu zabo zishaje cyane, kandi bamaze imyaka myinshi bizezwa kwimurwa nk’uko RBA yabitangaje.

Aba baturage bifuza ko bakwimurwa, bagatuzwa neza.

Imibereho y’abatuye kuri ibi birwa ishingiye ku buhinzi no kujya guca inshuro imusozi bifashishije ubwato.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier yizeza aba baturage ko inzego zitandukanye zigiye kuganira ku buryo bakwemererwa kuvugurura inzu zabo mu gihe bategereje kwimurwa.

Kugeza ubu imiryango 112 niyo yamaze kwimurwa mu birwa bya Ruhondo ituzwa mu midugudu ya Murora na Ruhasa, ubu hasigayeyo imiryango 52 nayo itegereje kwimurwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *