Abacuruza ibiribwa n’amabutike mu gasoko kitwa ‘Ku Ngagi’ gaherereye mu kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze barafungiwe nyuma y’aho bagenzi babo bakubise umukozi w’urwego rw’umutekano rwa DASSO wabasabaga kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Tariki ya 25 Werurwe 2020 ni bwo DASSO witwa Maniriho Martin yagiye muri aka gasoko, asaba abantu gusubira mu ngo, abuza abacuruzi gufungura inzu nk’uko icyo gihe byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana. Bamwe muri bo banze kubahiriza amabwiriza, baramukubita bamukomeretsa mu mutwe.
Kuva icyo gihe abacuruzi bari muri aka gasoko barafungiwe nk’uko abaturage batangaza, baba abacuruza amabutike ndetse n’ibindi bicuruzwa, hari abavuga ko bimwe muri byo byaboreyemo.
Aba bacuruzi kandi bavuga ko batumva impamvu bose bafungiwe mu gihe atari ko bose bakubise Maniriho Martin, ababikoze bagera kuri bane bakaba baratawe muri yombi.
Si abacuruzi gusa kuko na bamwe mu bagahahiramo bavuga ko byabateye kujya bakora urugendo rurerure bajya guhahira mu tundi dusoko n’inzu z’ubucuruzi ziri hakurya, hepfo na ruguru yo Ku Ngagi, nabyo bigateza akavuyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Jean Paul yaduhamirije amakuru y’ifungwa ry’aya mazu, ati: “Ntabwo twashyigikira urugomo.” Yavuze ko kugira ngo bongere bafungurirwe, basabwe kubanza kwandika bagaragaza ingamba bafashe kugira ngo uru rugomo rutazongera kubaho kandi ngo babikoze kuri uyu wa 29 Werurwe, babicishije mu buyobozi bw’aka gasoko.


Leta y’u Rwanda ishyize imbere ubuzima bw’abaturage
Abarwayi ba Coronavirus bamaze kugaragara mu Rwanda ni 60. Kuva uwa mbere yagaragara tariki ya 14 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yahagaritse ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’iki cyorezo. Uko imibare yagiye yiyongera, abaturage basabwe kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego zirimo iz’ubuzima, bagirwa inama yo kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa, bakaguma mu ngo zabo.
Byagaragaye ko hari abafite ikibazo cy’inzara muri iki gihe basabwe kuguma mu ngo bitewe n’uko imirimo bakoraga yahagaze gusa leta yabasezeranyije kubagoboka, guhera kuri uyu wa 28 Werurwe, bikaba byatangiye gushyirwa mu bikorwa bihereye mu mugi wa Kigali, aho abaturage bari guhabwa ibirimo: umuceri, kawunga, ibishyimbo, amavuta yo kurya, impungure, ibikoresho by’isuku n’ibindi.


