Uyoboye ingabo zu Burundi yasobanuraga uko bari kwitwara muri iyi myitozo

Musanze: Major General Kagame yasuye ingabo z’u Burundi

Umugaba wungirije w’Inkeragutabara akaba na komanda w’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yiburasirazuba (EAC) ziri gukorera imyitozo ihuriweho mu karere ka Musanze, Major General Andrew Kagame, yasuye izu Burundi aho ziri gukorera.

Nk’uko ibiro byingabo zu Burundi bibyemeza, Maj. Gen. Kagame yasuye aba basirikare kuri uyu wa 21 Kamena 2023, aho yagiye gukurikirana imikorere yabo igendanye n’iyi myitozo ya Ushirikiano Imara.

Umuyobozi wabo yasobanuriye Maj. Gen. Kagame ibikorwa bamaze gukora muri iyi myitozo yatangiye ku mugaragaro tariki ya 18 Kamena 2023.

Maj. Gen. Kagame yashimiye abasirikare b’u Burundi ndetse n’ababayoboye ibyo bamaze gukora kuva batangira iyi myitozo, abasaba gukomereza muri uwo mujyo kugira ngo izagende neza kugeza ku musozo.

Iyi myitozo byateganyijwe ko izamara ibyumweru bibiri, habariwemo n’iminsi yabanje y’inama iyitegura. Izarangira tariki ya 30 Kamena 2023.

Uyoboye  ingabo zu Burundi yasobanuraga uko bari kwitwara muri iyi myitozo
Uyoboye ingabo zu Burundi yasobanuraga uko bari kwitwara muri iyi myitozo

Maj. Gen. Kagame yashimye uko ingabo zu Burundi ziri kwitwara
Maj. Gen. Kagame yashimye uko ingabo zu Burundi ziri kwitwara

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *