1_63_14

Musanze: Musenyeri Mugiraneza yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Gashyantare 2025, uwahoze ari Musenyeri wa Diyosezi y’Abangilikani ya Shyira, ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza no gukoresha nabi umutungo, yitabye urukiko mu Karere ka Musanze.

Samuel Mugisha Mugiraneza yatawe muri yombi muri Mutarama mu gihe hari hagitegerejwe iperereza ku kunyereza umutungo no gukoresha nabi amafaranga y’itorero kubera inyungu ze bwite.

Uyu yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza i Musanze kuri uyu wa Gatatu kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Uyu yatawe muri yombi na RIB ku itariki 21 mutarama 2025.

Mugiraneza, wabanje gufungirwa kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) i Remera, yeguye ku mwanya wa Musenyeri wa Shyira, imwe muri diyosezi cumi n’ebyiri z’Itorero rya Angilikani mu Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *