Umuvuzi wa gakondo witwa Salongo Mayanja (Maniraguha) atangaza ko asigaje gushaka abagore batatu basanga abandi umunani mu rwego rwo gutera ikirenge mu cya Se na we wari ufite abagore benshi. Uyu ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa BBC, Yves Bucyana wamusanze i Musanze, amubwira uko yumva ingingo yo gutunga abagore benshi. Ati ” Gutunga abagore benshi ni ibyishimo ntagereranywa mu gihe ufite amafaranga.” Ku ngingo yo gukemura ibibazo biba hagati y’abakeba, Salongo ati ” Bahura rimwe mu mezi atatu kugira ngo bakomeze bagire urukundo hagati yabo.” Salongo kuri ubu umaze ibyumweru bibiri ashatse umugore wa munani, ati ” Uwo munsi uba wihariye kuko buri mugore mba namuteguriye impano mbashimira uko banyakira.” Uyu uherutse kurongorwa ati ” Nari mfite undi mukunzi. Twaratandukanye mpitamo kubana n’uyu mugabo ntitaye ko nari nziko afite abandi bagore.” Ku bijyanye n’abatinya kurongora abagore benshi kubera amikoro, Salongo ati ” Mbanye nabo neza kurusha n’uko abafite umugore umwe babana neza, bagahora bashwana. Uyu yemeza ko afasha Leta gutunga aba bagore nabo bagira uruhare mu gufasha imiryango bakomokamo kuko na we yifite. Ku bijyanye n’imitungo no guteganya, Salongo ati ” Buri mugore afite isambu ye, ntabwo bazahangayika igihe nzaba ntahari.” Umwe muri bo Uwanyirigira Jeanne D’Arc yabwiye BBC ko babanye neza, nta mashyari aba hagati yabo. Ati ” Njye ndi umugore wa gatatu. Nashakanye na Salongo mbizi neza ko afite abandi bagore benshi. Buri mugore afite isambu ye n’inzu. Twabaho neza njye n’abana banjye niyo Se yaba adahari. Salongo afite imyak1 41 yabwiye BBC ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ni demobe. Afite abana 14 aho buri mugore afite abana babiri keretse uwo aheruka gushaka utarabyara. Amashusho: https://www.instagram.com/tv/CI-nL2lhvyE/

Bahana n’impano hagati yabo

Abagore ba Salongo babanye neza



