Musanze: Sosoma yari igenewe incuke yiherewe abasaza n’abakecuru, hari n’abatanze amafaranga

Abafite abana bato biga mu marerero (ECD) yo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, barasaba kurenganurwa nyuma y’uko habaye uburiganya mu mitangire y’ifu ya Sosoma yari igenewe abana babo igahabwa abo itagenewe.

BWIZA yamenye ko mu ntangiriro y’icyumweru gishize ari bwo iyo fu yari igenewe abana biga kuri ECD ya Murandi n’iya Murwa yatanzwe, nk’inkunga yatanzwe n’umushinga Global Communities Partners for Good ku bufatanye na USAID.

Abaturage bavuga ko mu bahawe iyo fu yari igenewe abana harimo n’abasaza n’abakecuru, bakabiheraho bavuga ko habaye amanyanga mu mitangire y’iyo Sosoma ngo kuko abenshi mu bo yari igenewe batashye imbokoboko.

Umwe mu baturage wanze ko amazina ye atangazwa wemeza ko afite umwana wiga ku irerero ryo ku kagari ka Murandi, yabwiye BWIZA ko yatashye amara masa, nyamara abakecuru bamwe bagacyura ifu.

Ati: “Hari abasaza n’abakecuru bayitahanye twe dufite abana turayibura. Natonze umurongo incuro nyinshi ariko nagerwaho ngasubizwa inyuma.”

Undi muturage na we ufite umwana wiga ku irerero rya Murandi, yavuze ko mu busanzwe umwana yari yandikiwe amapaki atanu ya Sosoma ahwanye n’ibiro bitanu, gusa ahabwa agapaki kamwe na bwo bisa no kumupfa imbabazi.

Ni ikibazo asangiye n’ababyeyi benshi bemeza ko ifu y’abana babo yariwe, ngo kuko atari n’ubwa mbere Leta cyangwa Imiryango itayegamiyeho batanga inkunga, ariko igahabwa abo itagenewe.

Mu gukomeza gukurikirana ukuri kwa kiriya kibazo, BWIZA yamenye ko hari umugore witwa Muhawenimana Jacqueline ushinzwe umushinga wa Twiyubake mu murenge wa Remera ndetse akanaba ukuriye amarerero y’abana bato muri uwo murenge, wagize uruhare ruziguye mu mitangire mibi y’iriya fu.

Abaturage bavuga ko mbere y’uko ifu itangwa Muhawenimana hari abo yagiye yaka 1,000Rwf cyangwa 2,000Rwf, abayatanze akaba ari bo bahabwa Sosoma mu gihe abataragize icyo batanga batashye amara masa.

Hari umuturage wemereye iki gitangazamakuru ko yamuhaye 2,000 Rwf agatahana amapaki 10 ya Sosoma, ndetse mu minsi yashize ubwo hatangwaga ibikoresho by’abanyeshuri birimo imyambaro n’amakayi na bwo akaba yaramuhaye 2,000Rwf agacyura ibikoresho bifite agaciro ka 20,000Rwf.

BWIZA.com yifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera buvuga kuri iki kibazo, ikimenyesheje Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Twagirimana Edouard, avuga ko adashobora kukivugiraho ku murongo wa Terefoni.

Mbere y’uko akupa umunyamakuru wari umuhamagaye akamwibwira yagize ati: “Ariko ntabwo ndi kukumenya, ubwo wandeba ku murenge tukavugana. Ntabwo nkuzi. Namenya ndi kuvugana na nde? Abantu bose barahamagara biyita abanyamakuru, Kandi kwiyita umunyamakuru biroroshye.”

Si ubwa mbere Gitifu Twagirimana yari avuganye na BWIZA akayiha amakuru, gusa kuba yirinze kugira icyo avuga kuri kiriya kibazo bigaragaza ko ashobora kuba akizi, binajyanye n’uko abaturage bavuga ko iriya fu itangwa yari ahari, gusa akaba adashaka kurenganura abarenganyijwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *