Nyuma y’amasaha make Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Karere ka Musanze hagaragagaye umurwayi umwe w’icyorezo cya Covid-19, ubuyobozi bwako bwabaye buhagaritse kwakira abaturage guhera kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020.
Itangazo No. 0796/07.04.03 ryashyizweho umukono na Meya w’aka Karere, Nuwumuremyi Jeannine rivuga ko uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.
Rigira riti: “Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buramenyesha abaturage bose ko bubaye buhagaritse kubakira no kwakira inyandiko zishyikirizwa akarere.”
Abaturage bafite ikibazo basabwe guhamagara telefone itishyurwa ya 4042 cyangwa bukandikira akarere binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa E-mail.
Iri tangazo riri ku rubaho rwomekwaho amatangazo ku biro by’akarere
Uyu murwayi yabonetse muri 58 babonetse mu mu gihugu hose kuri uyu wa 27 Nyakanga. Bazamuye umubare w’abamaze kwandura, ugera ku 1879, abakirwaye bagera kuri 899.
Gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19 mu buryo bujya gusa n’ubu muri aka Karere, byaherukaga tariki ya 14 Kamena 2020, ubwo hoteli eshatu ziherereye mu mujyi waho zashyirwaga mu kato bitewe n’abantu batanu bazinyuzemo, nyuma bakaza kugaragaza ibimenyetso by’iki cyorezo.
Izi hoteli zongeye gufungurwa tariki ya 17 Kamena nyuma yo gupimwa kw’abakozi bose bari bazirimo, bikagaragara ko nta n’umwe wanduye.
Icyo gihe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe yasabye abaturage kudakuka umutima, ahubwo ngo barusheho gukurikiza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.


