Umubyeyi w’abana bane, Ntamfurayishavu Speciose, utuye mu Murenge wa Nkotsi, mu Karere ka Musanze, avuga ko amaze icyumweru aba mu Rutoki, nyuma y’aho aho yari yakodesherejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge bahamwirukanye bitewe n’uko yari amaze amezi 3 atishyura.
Ni muri metero icumi uvuye ku muhanda Musanze-Vunga, niho Ntamfuyishavu Speciose yashinze ibiti bito asesekamo ibirere hejuru asasaho inzitiramibu.Uyu mubyeyi akaba abanamo n’abana bane.
Ntamfurayishavu yafashe umwanzuro wo kuba aha, nyuma y’aho ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi bumusenyeye inzu kuko ngo yari ishaje cyane bumwizeza ko buzamwubakira.
Ntamfurayishavu ubwo yaganiraga RadioTv Flash, yagize ati: ”Nari mfite inzu abayobozi barayisenya bambwira ngo bagiye kunkodeshereza ,namara mu nzu amezi atatu bakankura mu nzu. Najya kubibwira abayobozi bakantera utwatsi ngo ntabwo banzi. Nza gushinga agahema kuko nta hantu ngomba kuba.”
Abaturanyi ba Ntamfurayishavu bavuga ko nyuma yo gusenyerwa inzu ye n’ubuyobozi bw’Umurenge ngo bwamukodeshereshe inzu abamo,ngo gusa yayimazemo amezi atatu, ubuyobozi butishyura nyirayo. Maze nawe ahitamo kumwirukana.
Mparibatinda Theogene utuye aho bari bakodeshereje uyu mubyeyi yagize ati:”Ubundi bari baramukodeshereje ku mugabo bita Munyaneza, uno mumama narahanyuraga nkahamusanga, ubwo hari igihe cyageze Munyaneza akamubaza impamvu umurenge wamukodeshereje ukaba nta mafaranga umuha, umumama akamubwira ko agomba kujya kwishyuza ku murenge.Nyuma Munyaneza yamubwiye ko agomba kumuviramo mu nzu. Ubwo sinzi n’igihe yaviriyemo.”
Nyuma yo kwirukanwa aho bari bamukodeshereje ngo nibwo yagiye agondagonda uduti asesekamo ibirere,atwikirizaho inzitaramibu ngo abone aho kwikinga n’abana be.
Harerimana Dative,umuturanyi w’uyu mubyeyi avuga ko bagerageje kumuha amahema ariko ubuyobozi burayatwara. Ati: “Ubwo rero bigeze igihe arambiwe araza aba aha ngaha, tumuha amahema ubuyobozi buraza burayatwara, amahema yacu atatu barayatwaye. Ni mugoroba nari ndi kuvuga nti wagira ngo uyu muntu yaraguzwe,no mu nteko y’abaturage bavuze abantu bazubakira ariko ntibigeze bamuvuga kandi urabona uko ameze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi, Nsengimana Aimable, avuga ko azi ko uyu mubyeyi atishoboye gusa ntiyemera ko aba mu nzitiramibu.
Ati: “Uriya mudamu dusanzwe tumuzi.Ni umwe mu bo dufite utishoboye, ariko wenda kuvuga ngo ari mu nzitiramibu, byo mushobora kuba mwayihasanze ariko ntayo atuyemo.Kuba mwayihasanze ni nk’uburyo bwo kugumuka.”
Uyu muyobozi abajijwe ku kibazo cy’uko bakodeshereje uyu mubyeyi akamara amezi atatu bataramwishyurira bikamuviramo kwirukanwa yagize ati” We ni ko abivuga ariko twe iyo dushyize umuntu mu nzu utishoboye, iyo habaye n’ikibazo yakabaye aza akatubwira ati ‘ko mwashyize mu nzu ntimuyishyure?”
Uyu mubyeyi yeruriye itangazamakuru ko iyo agiye kubaza ikibazo cye ku karere ngo bahita baterwa n’abantu batazi bakaza kubasenyera akazu bigondagondeye.



