IMG-20220309-WA0033-2-e1651225330216

Musanze: Umugore n’abahungu be bakurikiranweho kwica umunyamuryango

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye abantu batatu, umugore n’abahungu be babiri baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. 

Iki cyaha aba bombi bakurikiranyweho bagikoreye mu mudugudu wa Gahama, akagari ka Gakoro, umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze.

Nkuko bivugwa n’ababibonye ndetse n’abaregwa ubwabo bakaba babyiyemerera, ku mugoroba wo ku itariki ya 12 Mutarama 2025 nyina w’aba bahungu babiri yatashye yasinze ageze mu rugo avuga ko musaza we amukubise. Umwe muri abo bahungu be akibyumva yahise afata ishoka n’umuhoro ajya gutera mu rugo rwa nyirarume (musaza wa nyina).

Ahageze yasanze nyirarume n’umugore we bagiye kwa musaza wa nyina mukuru. Yahise ajyayo atangira gutera amabuye ku nzu ababwira ngo nibasohoke abice. Murumuna we nawe yaje kuhamusanga abisabwe na nyina. Nyiri urugo (nyirarume mukuru) yaje gusohoka baramufata bamujomba agahoro gasongoye bari bitwaje mu ijosi ahita agwa aho.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake bakurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’ Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *