Musanze: Umugore w’imyaka 22 afunzwe akurikiranyweho kwihekura

Umugore witwa Uwitije Marie Grace wo mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho kubyara umwana akamujugunya mu mugezi wa Mukungwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Hanyurwabake Faustin, yemereye BWIZA ko Uwitije w’imyaka 22 y’amavuko afungiye kuri Stasiyo ya RIB ya Remera mu gihe akomeje gukorwaho iperereza.

Ati: “Niba ari Uwitwa Uwitije Marie Grace, ari kuri RIB [station ya] Remera kugira ngo abazwe aho yaba yarashyize uwo mwana, na ho kuba hari kuvuga ko yamujugunye mu kiyaga ayo makuru yo nta wayahamya, na cyane ko yagiye asanze umugabo babyaranye amufite akagaruka ntawe afite.”

Nyina wa Uwitije, Sinumvayino Dancille, yabwiye BWIZA ko mu kwezi gushize k’Ugushyingo ari bwo uyu mukobwa we yabyariye mu bitaro by’i Nemba mu karere ka Gakenke.

Uyu mwana w’umukobwa yari uwa kabiri Uwitije yari abyariye iwabo, nyuma y’undi mukuru afite we wavutse muri Kamena 2020.

Sinumvayino avuga ko nyuma y’icyumweru kimwe umukobwa we abyaye, hari umuntu yagiye gucaho inshuro agarutse mu rugo asanga Uwitije atakiri mu rugo. Ngo mbere y’uko agenda cyakora cyo yari yabanje kumubwira ko hari ahantu ari buze kujya.

Avuga ko nyuma ari bwo [Uwitije] yaje kumuhamagara kuri Terefoni amubwira ko ari iwabo w’umugabo wari waramuteye inda, ari na we ngo bari barabyaranye umwana wa mbere.

BWIZA yabwiwe ko uyu mugabo yaba ari uwo mu karere ka Kamonyi, mu ntara y’amajyepfo.

Sinumvayino yakomeje avuga ko mu minsi mike ishize ari bwo yari iwe mu rugo abona Uwitije Marie Grace wari udafite umwana yagiye ahetse amugezeho. Icyo gihe ngo yamubajije aho umwana ari, undi amubwira ko yamusigiye nyirabukwe.

Yunzemo ati: “Naramubajije nti ‘ko wamumusigiye ntabwo ari bumurirane?’, arambwira ati ‘bafite inka iri gukamwa baramuha amata ntabwo ari bubananire’, ati ‘erega nanjye ntabwo nje kuba hano, nje gufata Delicia [umwana we mukuru] bambwiye ngo na we mujyane tube turi kumwe'”.

Uyu mubyeyi wasaga n’uwumiwe yavuze ko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza ari bwo yatunguwe no kubona abajyanama b’ubuzima bamuzindutse, birangira bamwubwiye ko umukobwa we atagifite umwana yaherukaga kubyara.

Icyo gihe ngo yababwiye amakuru nyirubwite yaherukaga kumuha, abandi bamubwira ko atari yo.

Ngo byabaye ngombwa ko aba bajyanama b’ubuzima bamusaba kujya kwisobanura ku biro by’akagari ka Murandi atuyemo, ahageze Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako amushyikiriza Station ya RIB ya Remera.

Sinumvayino avuga ko icyo gihe ubugenzacyaha na bwo yabuhaye amakuru Uwitije yari yaramuhaye, na bwo bumusaba kubufasha gushaka amakuru yose yaganisha ku ifatwa rye kugira ngo akorweho iperereza.

Byari nyuma yo kugerageza guhamagara numéro ye ya Terefoni gusa bikarangira ibuze ku murongo.

Umubyeyi wa Uwitije avuga ko ku Cyumweru tariki ya 18 ari bwo yashoboye kubonana n’umukobwa we yasanze mu karere ka Gakenke, mbere yo kumucyura akamushyikiriza inzego z’umutekano ku wa Mbere.

Avuga ko bahura yamwemereye ko yari yaramubeshye ku bijyanye n’aho umwana aherereye, ngo “kuko ntaho bihuriye n’ibyo yari yaramubwiye.”

BWIZA yabajije uyu mubyeyi niba Uwitije yaba yaramweruriye akamubwiza ukuri kw’aho yashyize uwo mwana, ayisubiza ko yamubwiye ko yamujugunye mu mazi ahitwa ku kaâra, ku kiraro cya Mukungwa gihuza imirenge ya Rwaza na Muhoza.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri iperereza ryari rigikomeje mbere y’uko hakorwa dosiye igomba gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *