InShot_20250530_100545441

Musanze: Umukinnyi wa filime z’urukozasoni yasohokanye rutahizamu Pépé mu birunga

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukinira ikipe ya Villarreal yo muri Espagne, Nicolas Pépé, ari kumwe n’umukunzi we Teanna Trump, basuye u Rwanda mu ruzinduko rwihariye rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu rutahizamu.

Pépé w’imyaka 30 yizihirije isabukuru ye tariki ya 29 Gicurasi 2025, aho yahisemo kuza kuyizihiriza mu gihugu cy’u Rwanda, kimwe mu bihugu bimaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, cyane cyane ingagi zo mu misozi.

Ku mafoto n’amashusho bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, Nicolas Pépé na Teanna Trump bagaragaraga banezerewe mu rwuri rwiza rwa Pariki y’Ibirunga iri mu Majyaruguru y’u Rwanda, aho basuye ingagi zisigaye zikomeye mu bukerarugendo bw’igihugu.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’uko ikipe ya Villarreal itsinze ikipe ya Sevilla ku bitego 4-2 mu mukino wabaye ku cyumweru gishize, bituma abasesenguzi bavuga ko uyu musore yifuzaga guhembwa n’ikiruhuko kidasanzwe.

N’ubwo Pépé asanzwe azwi cyane mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, Teanna Trump we azwi nk’umukinnyi wa filime z’urukozasoni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urukundo rwabo rwakunzwe kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe baruvuga nk’urwerekana uko imyumvire y’isi ijyanye n’urukundo n’imyidagaduro ikomeje guhinduka.

Urugendo rwabo mu Rwanda rushobora no gufatwa nk’urundi rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, bushyigikirwa n’abashyitsi b’ibyamamare ku rwego mpuzamahanga.

Nta byinshi batangaje ku yindi gahunda bafite mu Rwanda, ariko bamwe mu bakurikiranira hafi inkuru z’ibyamamare, bemeza ko uru rugendo rushobora no kuba rugamije ibirenze isabukuru, harimo no gushimishwa n’umuco, n’amateka y’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *