Utu ducupa tubiri ni two Nyirangaruye yakuyemo umuti wo kwiyahuza

Musanze: Umukobwa wakubiswe na ba gitifu na DASSO yagerageje kwiyahuza ‘Tiyoda’

Umukobwa witwa Nyirangaruye Uwineza Clarisse ubarizwa mu Mudugudu wa Karunyura, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze wakubiswe na Sebashotsi Jean Paul wari Gitifu w’uyu murenge, Tuyisabimana Jean Léonidas wari uw’aka Kagari ndetse na ba DASSO babiri: Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain yagerageje kwiyahuza imiti yica udukoko irimo Thiodan (Tiyoda) Imana ikinga akaboko.

Abavandimwe batatu ba Nyirangaruye w’imyaka 22 y’amavuko baganiriye na bwiza.com, batangaje ko ibi byabaye mu masaa kumi y’umugoroba w’uyu wa 7 Kamena 2020. Ubwo bo bari bicaye hanze, umuvandimwe wabo yari aryamye mu nzu, babona arasohotse abatera uducupa tubiri tw’iyi miti, ababwira ati: “Nimwakire muzampambe” nk’uko mukuru we, Niyonshuti Joselyne yatangaje.

Icyo gihe ngo Nyirangaruye yahise asubira kuryama, aribwa cyane byiyongereyeho ubwo yari asanganwe yatewe no gukubitwa n’aba bayobozi na ba DASSO. Aba bavandimwe be bavuga ko bahise bahamagara abaza kubatabara, bajyana umuvandimwe wabo ku muhanda kugira ngo bashake imodoka imugeza ku bitaro. Abantu bane ni bo bateruye uyu mukobwa, bamugeza ku modoka.

Nyuma yo gukubitwa na ba gitifu ndetse na DASSO ndetse na nyuma yo kuvanwa ku bitaro aho yari yagiye kuvurwa ibikomere, Nyirangaruye yasubiye mu rugo. Muri iki gihe cyose yakundaga kuba aryamye, hakaba ubwo yajyaga kwicara hanze akaganira na bagenzi be, yananirwa agasubira kuryama.

Ejo ku wa 7 Kamena ni bwo Nyirangaruye yasohotse, maze ajya mu gasoko batuyemo ko ‘Ku Ngagi’ muri metero nkeya uvuye iwabo, ni ho hakekwa kuba yarakuye iyi miti. Bakeka ko yaba yaraguze iyi miti? Basubije ko atari ko babitekereza kuko uducupa tubiri yayinywereyemo dushaje, bakaba batekereza ko hari umuntu batamenye wayimuhaye.

Utu ducupa tubiri ni two Nyirangaruye yakuyemo umuti wo kwiyahuza
Utu ducupa tubiri ni two Nyirangaruye yakuyemo umuti wo kwiyahuza

Mu gitondo, Niyonshuti Joselyne yasuye murumuna we aho arwariye mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri. Yagize ati: “Nasize byanze. Bamuguriye serumu esheshatu. Mu gitondo bari bategereje muganga ngo abashyiremo indi serumu saa sita.”

Ku murongo wa telefone, bwiza.com yahamagaye nyina wabo wa Nyirangaruye umurwarije ku bitaro witwa Nikuze Peragie atangaza ko uyu mukobwa ari koroherwa, ubwo akaba yari amaze guhabwa serumu eshanu, indi bayitegereje muri uyu mugoroba. Twagerageje kuvugana na Nyirangaruye kugira ngo twumve impumeko ye, twumva avuga n’ijwi riri hasi.

Manishimwe Jean Baptiste ni musaza wa Nyirangaruye bakubitiwe hamwe. We na Niyonshuti Joselyne bakeka ko impamvu umuvandimwe wabo yaba yagerageje kwiyahura ari abantu bamusura bakamuca intege bamubwira ko inkoni yakubiswe zamwangirije burundu ku buryo ashobora kutazabyara, abandi bakamwibutsa uko yandagarijwe mu muhanda. Uretse n’ibyo kandi, ngo hari abamubwiraga ko igihe aba bayobozi bazafungurirwa batazabagwa amahoro.

Uburyo Gitifu w’Umurenge, uw’Akagari na ba DASSO babiri bazize Nyirangaruye na Manishimwe

Aba bayobozi bombi na ba DASSO bakuwe kuri izo nshingano ndetse tariki ya 14 Gicurasi 2020 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rubata muri yombi, ubu bakaba bari muri gereza bazamaramo iminsi 30 y’agateganyo nk’uko byanzuwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza muri aka Karere.

Batawe muri yombi nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bose bakubitira Nyirangaruye na Manishimwe mu gasoko ko ku Ngagi, iki cyiswe urugomo cyabaye tariki ya 13 Gicurasi 2020.

Bwa mbere byavuzwe ko impamvu aba bayobozi na ba DASSO bakubise aba bavandimwe, byatewe n’uko batari bambaye udupfukamunwa. Gusa Manishimwe Jean Baptiste wabaye imbarutso ya byose, yasobanuriye bwiza.com ko yari aho ku Ngagi, ategereje ko uwo yakoreye amwishyura, ubwo DASSO amusaba kuvaho ariko amusobanuriye impamvu ari aho, DASSO yumva ko amusuzuguye, ategeka ko bamufata, na we yirukira iwabo ariko bamusangayo, bamukurubana bamusubiza ku muhanda mu gasoko.

Bavuga ko DASSO zabavanye mu rugo zibakuruta, zibasenyesha aka kugi
Bavuga ko DASSO zabavanye mu rugo zibakuruta, zibasenyesha aka kugi

Ngo icyo gihe, Manishimwe yaratabaje avuga ko bamujyanye, mushiki we Nyirangaruye wari mu nzu ajya kumutabara, abaza DASSO impamvu bamukurubana bamuvana mu rugo, na we baramutwara, babakubitira hamwe mu ruhame. Amashusho yafashwe na telefone yagaragaje Manishimwe wambaye ubusa hejuru ndetse na Nyirangaruye bakubitwa, bagaragurwa hasi muri kaburimbo.

Ku karubanda aho Nyirangaruye na Manishimwe bakubitiwe
Ku karubanda aho Nyirangaruye na Manishimwe bakubitiwe
Manishimwe yakubiswe yambitswe ubusa
Manishimwe yakubiswe yambitswe ubusa

Tariki ya 27 Gicurasi ni bwo abaregwa bagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, kugira ngo biregure. Icyo gihe bose basobanuye ko batakubise ku bushake, bitandukanye n’ibyo umushinjacyaha yabaregaga. Icyo gihe basabye ko barekurwa bakajya baburana bidegembya kuko batatoroka ubutabera ariko tariki ya 28 Gicurasi, Perezida w’Iburanisha yemeje ko abaregwa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko barekuwe byateza imvururu n’intugunda muri rubanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *