Musanze: Umunyamafaranga yakubise agira intere abaturage batatu yaketse ko bamwise “sha”

Abagabo batatu; Marcel Twagirayezu, Jean de Dieu Zirunguye na Gasaza batuye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko bakubiswe n’uwo bita umunyamafaranga, Marcel Twizerimana wari uketse ko bamwise “sha” ikintu ngo afata nko kumusuzugura.

Aba baturage baherutse gutangariza TV1 ko Twizerimana yabategeye mu nzira akabahondagura afatanyije n’abakozi be, nyuma y’uko yari aketse ko bamwise “sha”.

Aba batangaje ko “Atari bo ba mbere bakubiswe n’uwo mugabo, kuko ngo ari ibintu asa n’uwagize akamenyero ahanini ngo yitwaje ko afite amafaranga bituma iyo hari uwo akubise atambikamo amafaranga bikagarukira aho.”

Twizerimana Marcel ushinjwa gukubita abaturage akabahonga amafaranga, ntahakana ko aba batatu koko aherutse kubahohotera kuko hari n’inyandiko ubwe yisinyiyeho yemera kwishyura aba yakubise Frw ibihumbi 300 ku bw’urugomo yabakoreye. Ayo ngo akaba ari ayo bari bafite agatakara barimo kurwana, icyakora ntiyemera ibyo kuba yarabigize akamenyero kuko n’uwo munsi ngo byabaye nk’impanuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabazungu Rutabikangwa Emmanuel na we yahamirije Tv1 ko afite amakuru atari meza kuri uwo muturage.

Bwiza.com yageragaje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze kuri iki kibazo ntibyakunda.

Gitifu Rutabikangwa ati ” Ibyo kuba ajya ahohotera abaturage akabahonga amafaranga byitirirwa kungwa n’imiryango na we ngo hari icyo abiziho, ari nayo mpamvu abo yahohoteye kuri iyi nshuro ngo yabagiriye inama yo kwiyambaza inzego zifite mu nshingano kugenza ibyaha.”

Hirya no hino mu gihugu hakomeje kumvikana abakire bahutaza abaturage. Mu Karere ka Rubavu, Bwiza.com yabagejejeho inkuru y’uwitwa Nshimiyimana Innocent ugura amasambu y’abaturage ku ngufu, ubyanze agahohoterwa bikomeye. We ahakana ibyo aregwa byose.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *