Mu mudugudu wa Kavumu, akagari ka Karwasa mu murenge wa Gacaca haravugwa inkuru y’ubuyobozi bw’umurenge Gacaca bwasenyeye umuturage Dusingizimana Vanessa Aisha ari mu nzu ye n’umwana we w’amezi 9, bigatuma uyu mugore ajya kuvurirwa mu kigo nderabuzima.
Intandaro yo kujya mu bitaro k’uyu mugore ni igikorwa cy’ubuyobozi bw’umurenge wa Gacaca cyo kumusenyera inzu, busobanura ko yubatswe mu buryo budakurikije amategeko kuko nta byangombwa yari yarahawe.
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa BWIZA barimo: Manizabayo Claudine, Nyirantezimana Laurence, Muhawenimana Evariste na Mukeshimana Eugenie. Bose bemeza ko umuturage wasenyewe yahohotewe kandi ko ubuyobozi bwo hejuru bugomba kumurenganura cyane ko hari n’abandi bubaka nta byangombwa bafite.
Manizabayo Claudine yagize ati: “Njye numvise umuntu atabaza, ndatabara, ngeze kwa Dusingizimana Vanessa Aisha, nsanga inkarakara zamugwiriye yubamye ku mwana we ngo inkarakara zitamugwira agapfa, gusa twagerageje guhamagara Polisi ngo itabare ari na bwo Polisi yaje ikamutwara ari na yo mpamvu nk’abaturage dusaba kurenganura uyu muturage, nk’uko n’abandi bubatse nta bya ngombwa bafite; ahubwo ubuyobozi twabusaba kubikurikirana, akarenganurwa. Uyu muryango nurenganurwe n’abaturage tubone ko turi ku isonga koko!!”
Muhawenimana Evariste yagize ati: “Njyewe ndi umufundi ariko nageze kuri iyi nzu nsanga ushinzwe iterambere mu kagari ka Kwarwasa uzwi nka SEDO uri gukora mu mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa uri muri Konji n’ushinzwe ubutaka n’imiturire mu murenge wa Gacaca (Land Officer) Getemberezi Sylvestre, bansaba ko nabafasha gusenya iyo nzu noneho ndebye uko DASSO zihagaze na Mudugudu Jean Damascene Nzabonimpa, ngira ubwoba, ndabihorera ndarebera bo barakomeza barasenya.”
Ubwo BWIZA yavuganaga n’umugabo wa Dusingizimana, Uwasabwimana Schadrack usanzwe ari umwarimu wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Gahunga, akaba ari na ho yari ari ubwo inzu yasenywaga. Yavuze atigeze ahagarikwa n’uwo ari we wese, gusa yemera ko yubatse atabanje gusaba ibyangombwa ngo nkuko n’abandi bubaka.
Yagize ati: “Ndi umwarimu kandi wabaga mu bukode ariko tugihabwa ubushobozi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akatwongerera umushahara ndetse tukemererwa n’inguzanyo idukura mu bukode, nafashe inguzanyo mu Umwarimu SACCO ngo nanjye mbe iwanjye, ngura ikibanza, ndacyubaka ariko nzagutungurwa ubuyobozi bw’umurenge bunsenyeye ngo nubatse mu buryo butemewe aho nubaka kandi n’abandi bubaka. Ndasaba ubuvugizi kuko nahohotewe.”
Yakomeje agira ati: “Gusa. Mbabajwe cyane n’umugore wanjye wasenyweweho inzu akaba ari mu bitaro kubera ibikarakara byamugwiriye bayisenya kandi bazi neza ko arimo yanze kuyivamo. Ndasaba ko abo bireba bandenganura.”

Ubwo BWIZA yageraga ku kigo nderabuzima cya Karwasa, yasanze Dusingizimana Vanessa aryamye ku gitanda ariko mu ijwi rye rinaniwe cyane yagize ati: “Abayobozi barimo Land officer bansanze mu rugo ku wa Kane, barambwira ngo nindeke kubaka ariko bukeye mbona baragarutse baje kuyinsenyeraho.”
Abajijwe ibijyanye n’uburwayi bwe, yagize ati: “Nageze aha ndembye ariko ubu ndi kumva gake kuko serumu 4 narazirangije ndetse n’ububabare buragenda burangira, gusa, nsigaranye ikibazo cy’umugongo kuko kugeza ubu sinicara neza.”

Twashatse kumenya niba ubuyobozi bw’umurenge buzi iby’iki kibazo cyangwa se niba hari icyo bwabikozeho, Gitifu wawo Nsengimana Aimable yatangarije BWIZA ko abasenye iyo nzu bari mu nshingano zabo. Yagize ati: “Uwo mugabo yigize ingunge, turamushaka turamubura noneho tubwira umugore we ko bareka kubaka babirengaho. Bityo rero, abamusenyeye bari mu nshingano zabo.”
Abajijwe n’umunyamakuru wa BWIZA impamvu batamwandikiye bamuhagarika kubaka mu buryo butemewe, yasubije ko babikoze. Yagize ati: “Twaramwandikiye ariko ntiyabyubahiriza, ari na yo mpamvu twafashe icyemezo cyo kujya kumusenyera.”
Abajijwe impamvu atagiye gusura umuturage uri mu kigo nderabuzima ngo arebe icyo yamufasha nk’umuturage ayobora, yasubije agira ati: “Nageze kuri iyo nzu yasenywe, nsanga byakozwe koko ariko kuba yakomerekeye muri uko gusenya ntabyo nzi ndetse n’uwabikoze ntabwo ari hejuru y’amategeko. Uwaba yabikoze yabibazwa ku giti cye ariko kwa muganga sinagiyeyo.”
Nubwo yavuze gutya ariko uyu Gitifu akigera kuri iyi nzu yasenywe, umwe mu baturage witwa Manishimwe Fidelite yagerageje gufata amafoto ariko inzego z’umutekano mu murenge zihita zimufata ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyuve ariko ku bw’amahirwe ubwo twakoraga iyi nkuru yari amze kurekurwa. Gusa twamushatse ngo tumuganirize, turamubura. Ikindi ni uko nubwo Gitifu avuga ko bamumenyesheje mbere y’igihe, ariko bigaragara ko ibaruwa yo kuwa 5 Gicurasi 2023 BWIZA ifitiye kopi itunzwe n’uyu muryango yabonetse ubwo hakorwaga.Bigaragara ko yanditswe nyuma nyuma y’isenywa ry’inzu ryavuyemo gukomeretswa kwa Dusingimana Vanessa Aisha.
BWIZA yashatse umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuri Janvier, ngo twumve icyo abivugaho, ntitwabasha kumubona kuri telefoni igendanwa.
Ubwo twakoraga iyi nkuru muri uyu Mudugudu wa Kavumu harazamurwa inzu nyinshi ariko birakekwa ko inyinshi muri zo nta byangombwa byo kubaka zigira.


