Umuyobozi w’ishuri rya ‘Spes Nova Junior Academy’ witwa Niyonsenga Maximilien afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kubera gukubita no gukomeretsa umwana w’imyaka 8 mwene Ntirenganya Erneste na Uwizeyimana Alliance, batuye mu mudugudu wa Ntenya, Akagari ka Nyangwe , umurenge wa Gahunga ahazwi nko ku Kanyirarebe.
Uyu mwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ngo yakubiswe n’uyu muyobozi w’ishuri amuziza ko yakererewe kandi akaba atagenda n’imodoka y’ishuri kubera ababyeyi be batamwishyurira amafaranga y’urugendo.
Ubwo umunyamakuru wa Bwiza yamenyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugana na Ntirenganya Ernest maze yemeza ko uyu mwana yakubiswe inkoni nyinshi umubiri wose ndetse ko atabasha no kwicara kubera izo nkoni.
Yagize ati: “Akubitwa ntabwo nari mpari, ahubwo ni umugiraneza wamusanze mu nzira saa moya z’ijoro ahitwa mu Kidakama yananiwe kugenda, aramumenya, aramuheka amugeza iwanjye mu rugo, noneho natwe tumujyana kuri Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Cyuve mu karere ka Musanze. Tukigera kuri Polisi, badusabye kumujyana kwa muganga, kuko byagaragaraga ko yakubiswe cyane ku matama yombi no ku kibuno nk’uko bigaragara ku mafoto ahakubiswe hihindiyemo amaraso.”
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko kugeza ubu ikirego cyarakiriwe ndetse ko n’ukekwa gukubita uyu mwana, ari we Niyonsenga Maximilien afunzwe. Ati: “Ikirego cyaratanzwe, kirakirwa ndetse bampa n’urupapuro rwo kujyana kwa muganga ngo bamusuzume barebe ububabare yagize, gusa n’uwo bivugwa ko yamukubise afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi Muhoza.”
Amakuru agera kuri Bwiza avuye ku wahoze ari umushoferi we witwa Nzeyimana Emmanuel bita Kijyambere, ni uko kugira ngo uyu mwana akubitwe byatewe n’uko atagenda n’imodoka nk’abandi bana kandi ataha kure, bityo kumukubita ngo kwari ukubwira ababyeyi be ko bagomba kwishyura amafaranga y’imodoka kuko hagati y’ishuri n’iwabo hari ibirometero 3,5km.
Yagize ati: “Ni njyewe watwaraga imodoka itwara abanyeshuri ariko sinkiyitwara kubera yanyirukanye ndetse tunafitanye urubanza ku mugenzuzi w’umurimo mu karere ka Musanze kubera ko yanyirukanye tugifitanye amasezerano yanditse. Urebye afite amakosa menshi si no ukubita uriya mwana gusa ngo ababyeyi be bibwirize ajye atwarwa n’imodoka, ubu asigaye yitwarira imodoka ahubwo ababyeyi bafite impungenge ko azabicira abana kuko ntaramenya imodoka neza ndetse nta n’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga afite, habe n’urw’agateganyo.”
Nkuko Polisi ibivuga, ngo basabye umubyeyi we kubanza kumujyana kwa muganga.
Amategeko ateganya iki?
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo 122, igira iti ” Umuntu wese ufite inshingano yo kwita ku mibereho y’umuntu, ku bw’inabi, umwicisha inzara, inyota, utamuvuza cyangwa umwima ikintu cyose cyashoboraga kurinda ubuzima bwe guhungabana ariko atagambiriye kwica, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe umwana cyangwa umuntu udashoboye kwirwanaho kubera imiterere y’umubiri cyangwa y’ubwenge, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15).


