Musanze: Uwari ukurikiranweho kwica mukuru we yakatiwe imyaka 25 y’igifungo

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuwa Kabiri ushize, italiki 13 Ukuboza 2022, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo wishe mukuru we amuziza umutungo bumukatira igifungo cy’imyaka 25 .

Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 04 Nzeri 2022 mu ma saa mbiri z’ijoro, agikorera mu Mudugudu wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Busogo ho mu Karere ka Musanze.

Nk’uko byasobanuwe n’Ubushinjacyaha ngo hari mu ijoro ryo ku itariki ya 04 Nzeri 2022 ubwo uwitwa Kagiraneza Jean Baptiste yategeraga mu nzira mukuru we witwa Nsanzimana Emmanuel yamwihishe ku nkingi y’amashanyarazi (Poteau) iri ku irembo ry’iwe, aramufata, amuhondesha amabuye mu mutwe, ku buryo abantu bahageze baje gutabara na bo yabateye amabuye arabakomeretsa, arimo kuvuga ngo nibareke amwice. Uko gukubita amabuye mu mutwe, byatumye ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kinigi, ariko agezeyo ahita apfa,

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, buvuga ko mu ibazwa rye uwaregwaga yavuze ko yishe mwene se ku mpamvu ishingiye ku mitungo igizwe n’imirima bapfaga ngo kubera ko nyakwigendera yari yarahawe imirima myinshi, ariko akavuga ko yamukubise atagambiriye kumwica.

Ubushinjacyaha bwari byasabye Urukiko kwemeza ko ibyaha uregwa akurikiranweho bigize impurirane y’imbonezamugambi, bityo akaba agomba guhanishwa ibihano by’icyaha gikomeye nk’uko biteganywa n’ingingo ya 62 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ; busaba ko yahahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 kubera ko yemeye icyaha, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rukaba rwamuhanishije imyaka 25 nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *