musenyeri_mbonyintege_yamaganye_abatera_urwenya_bigize_abapadiri_n_abasenyeri-42fb9.jpg

Musenyeri yasabye Leta na Kiliziya gukurikirana abatera urwenya bigize abapadiri

Kiliziya Gatolika yamaganye ibikorwa byo gusebya imyemerere yayo, bikorwa n’abantu bakina urwenya bigize abapadiri n’abasenyeri, nk’uko Musenyeri Smaragde Mbonyintege wahoze ari Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi yabigarutseho.

Yavuze ko ibi bikorwa bikwiye gukurikiranwa vuba na Leta, kugira ngo hatabaho gukomeza gutesha agaciro imyemerere y’Abakirisitu.

Musenyeri Mbonyintege yabajijwe na Igihe uko Kiliziya Gatolika yakira ibikorwa byo gukina urwenya bigize abapadiri n’abasenyeri, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko ibi ari ibintu bikeneye kuganirwaho hagati ya Kiliziya na Leta, kandi ko bitakwemerwa ko abantu bakomeza gukina urwenya no gukora ibihuha bigamije gutesha agaciro imyemerere y’abakirisitu.

Musenyeri Mbonyintege yakomeje avuga ko Kiliziya itabikora ku mugaragaro, ariko ko ikomeza kubivuga mu buryo bwiza mu gihe cyose. Yemeje ko ibikorwa nk’ibyo bikwiye gukurikiranwa, kandi hakabaho uburyo bwo kubirwanya mu gihe cyose hagamijwe kubungabunga uburenganzira bwa buri wese.

Urugero rw’ibikorwa by’urwenya bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho umunyarwenya witwa Pirate wo muri Gen-Z aherutse gukina urwenya yishushanyije nka Padiri, ndetse n’undi witwa Buri deal, wamamaye mu gukina urwenya ari gusoma igitambo cya Misa. Buri deal we yamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu gukina urwenya ku myemerere n’imyitwarire ya Kiliziya Gatolika.closing_the_show_with_minister_pirate_also_known_as_ministiri_wa_magendu_has_left_the_house_on_fire._he_came_in_disguise_as_a_catholic_father_padiri_the_rest_was_history__thank_you_for_coming_in_genzcomedys-0b2df.jpgmusenyeri_mbonyintege_yamaganye_abatera_urwenya_bigize_abapadiri_n_abasenyeri-42fb9.jpgclosing_the_show_with_minister_pirate_also_known_as_ministiri_wa_magendu_has_left_the_house_on_fire._he_came_in_disguise_as_a_catholic_father_padiri_the_rest_was_history__thank_you_for_coming_in_genzcom_1_-d216e.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *