Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni nk’umwe mu bagombaga kwitabira inama y’Abakuru b’ibihugu mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu ari muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi.
Perezida Museveni yageze muri Tanzania kuri uyu wa 13 Nzeri 2020, yakirwa na mugenzi we, Dr. John Pombe Magufuli, aho bagiranye ibiganiro ku bukungu n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bayoboye.
Basinye amasezerano yo kubaka ihombo ry’amavuta rizava mu gace ka Hoima muri Uganda, rikagarukira muri Tanga. Iri hombo rizaba rifite uburebure bw’ibilometero 1445.
Perezida Magufuli avuga ko ari andi mateka ibihugu byombi bigiye kongera kwandika nyuma yo gutsinda Idi Amin wabaye Perezida wa Uganda, agahunga.
Indege ya Museveni yari igeze ku kibuga cy’indege cya Chato

Bombi basinye amasezerano kubaka ihombo ry’amavuta


Museveni uri mu ruzinduko rw’umunsi umwe ku butumire bwa Magufuli, ari mu Bakuru b’Ibihugu bari kwitabira inama yiga ku mutekano w’Akarere batumiwemo na Pereziwa wa RDC, Félix Tshisekedi, yari kuba kuri uyu wa 13 Nzeri 2020.
Abandi bari kuyitabira barimo Evariste Ndayishimiye w’u Burundi gusa na we Guverinoma ye kuri uyu wa 12 Nzeri yatangaje ko ataboneka bitewe n’izindi gahunda ziteganyijwe mu gihugu cye.
Abandi bari kuyitabire barimo Tshisekedi wayitumije, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na João Lorenço wa Angola.
Byarangiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC Marie Tumba Nzeza atangaje ko iyi nama itakibaye bitewe n’indi Umuryango w’Abibumbye wateguye tariki ya 15 Nzeri, zari kuba nk’izihuriranye. Yongeyeho ko igihe izimurirwa kizatangazwa.


