President-Museveni-addressing-guests-during-the-commissioning-ceremony-for-cardets-at-Kaweweta-on-Tuesday.-PPU-photoPIX1-scaled

Museveni yabitse umukuru wa ADF kandi ari muzima

Nyuma y’imyaka ibiri Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda atangaje ko ingabo z’iki gihugu ziciye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umukuru w’umutwe w’iterabwoba wa ADF, byamenyekanye ko akiri muzima.

Muri Nzeri 2023 ni bwo Museveni yatangaje ko ingabo za Uganda ziciye Meddie Nkalubo mu gitero cy’indege cyagabwe ku birindiro by’uyu mutwe muri RDC.

Ni amakuru yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, nyuma yo kubibwirwa na Maj. Gen James Birungi wari ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri Uganda.

Icyakora nyuma y’imyaka ibiri Perezida Museveni abitse Meddie Nkalubo, byamenyekanye ko uyu mukuru wa ADF atigeze yicwa.

Ni amakuru yamenyekanye nyuma y’itabwa muri yombi ry’uwitwa Sheikh Hamza Lyavala ukekwaho gukorana bya hafi na ADF, akaba yaranahaga inzego z’umutekano za Uganda amakuru yerekeye uriya mutwe.

Lyavala yatawe muri yombi n’Igisirikare cya Uganda ashinjwa kugiha amakuru y’ubutasi y’ibinyoma.

Umwe mu bashinzwe umutekano muri Uganda yasobanuye ko Sheikh Lyavala yari yaramaze kubaka icyizere hagati ye n’abashinzwe ubutasi, kuko yabahaga amakuru ya ADF atapfa kugerwaho n’uwo ari we wese.

Gusa ngo byagaragaye ko icyizere yagirirwaho yagikoresheje mu kuyobya abashinzwe ubutasi n’abategura ibikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bya ADF; kugeza ubwo atanga amakuru atari yo yatumye Perezida Museveni abeshya abanya-Uganda.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko Museveni yari yaramaze kubikq Meddie Nkalubo byaje kumenyekana ko akiriho, ndetse ko yakomeje kuyobora ibikorwa by’iterabwoba bya ADF mu burasirazuba bwa RDC.

Ubwo Sheikh Lyavara yatabwaga muri yombi, igisirikare cya Uganda cyamushinje kwifashishwa na Nkalubo mu kubeshya ubutasi ko yishwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *