Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda uri i Saint Petersburg, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya.
Museveni n’abandi bategetsi ba Afurika bari muri uriya mujyi wa Kabiri munini mu Burusiya, aho bitabiriye inama iri guhuza iki gihugu n’umugabane wa Afurika.
Museveni mu butumwa yanditse kuri Twitter ye, yatangaje ko yagejeje kuri Putin icyifuzo cy’uko u Burusiya “bwaca intege Politiki yo kuvana ibikoreshofatizo (raw materials) muri Afurika, ahubwo bugafatanya n’Abanyafurika kongerera agaciro ibikoreshofatizo ku isôoko.”
Museveni kandi yavuze ko yatumiriye Putin gushishikazwa n’ubucuruzi butandukanye mu bijyanye na peteroli na gaze, ubuhinzi, gutunganya umusaruro, gukora imiti, inganda n’ubumenyi bw’ikirere.
Yashimagije kandi ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Uganda n’u Burusiya bumaze imyaka myinshi buyigurisha intwaro, avuga ko bwafashije Uganda kuba “ikirwa cy’amahoro mu gice cyacu cy’Isi.”


