Museveni yahagaritse ingendo rusange na bumwe mu bucuruzi

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yategetse ko ingendo rusange mu gihugu ziba zihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Museveni yabitegetse ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Werurwe, ubwo yagezaga ku Banya-Uganda ingamba zo guhangana na Coronavirus ku ncuro ya gatanu.

Umukuru w’igihugu cya Uganda yategetse ko ibinyabiziga biba bihagaritse ingendo. Ibi birimo: tagisi, amabisi, gariyamoshi, na za moto. Abafite imodoka zabo bwite ni bo bemerewe gukora ingendo, gusa nta modoka yemerewe gutwara abantu barenze batatu.

Perezida Museveni kandi yategetse ko amaduka adacuruza ibyo kurya aba afunze imiryango, mu rwego rwo kugabanya urujya n’uruza rw’abantu. Yagize ati ” Amasoko agomba kugurisha ibyo kurya gusa nk’ibitoki, ibijumba, ibishyimbo, inyama, imbuto, imboga n’ibindi. Gucuruza ibindi bicuruzwa bitari ibyo kurya bihagaritswe uhereye aka kanya.”

Museveni yakomeje ashishikariza abaturage kuguma mu ngo zabo agira ati ” Mugume mu ngo, mureke abacuruza ibyo kurya gusa babe ari bo bajya ku isoko. Turatekereza ko ibi bizagabanya umubare kandi abantu bazirikane kwitarura bagenzi babo.”

Muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri, umukuru w’igihugu cya Uganda yasabye amaguriro akomeye gushyiraho uburyo bwo kujyanira abakiriya babo ibicuruzwa mu ngo, hakoreshejwe za moto.

Perezida Museveni Kandi yasabye za Minisiteri zitandukanye n’ibiro bizishamikiyeho gushyiraho uburyo abakozi badakenerwa cyane bajya bakorera akazi kabo mu ngo.

Imibare igaragaza ko abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ari 14 muri Uganda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *