Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahishuye ko yangiye ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza gushyira ibirindiro bya gisirikare mu gihugu cye, kuko gifite ubushobozi bwo kwirwanaho bidasabye ubufasha bw’ingabo z’amahanga.
Museveni yavuze ko biriya bihugu byombi byamubungirije ibirindiro bya gisirikare mu rwego rwo kubaka igisirikare cya Uganda, ariko akabyanga.
Ati: “Twifitiye icyizere cyane. Ubanza iyo ari na yo mpamvu Abanyamerika n’Abongereza baje hano, bakambwira bati turashaka kugufasha kubaka igisirikare cyawe. Twarababwiye duti ariko twamaze kucyubaka. Ni na ko twatsinze Guverinoma yariho. Ntidushaka kwivanga cyane mu bibazo byanyu; dushobora gusa kubasangiza ubunararibonye bumwe na bumwe.”
Museveni yashimangiye ko Uganda yahisemo nkana kutakira ibirindiro bya gisirikare by’ingabo z’amahanga, kuko ubusugire bw’igihugu no kwigira bikomeje kuba inkingi z’ingenzi za gahunda y’ubutegetsi bwe.
Ati: “Hano muri Uganda ntidufite ibirindiro bya gisirikare by’abanyamahanga, kubera ko tutabikeneye. Ingabo z’amahanga se tuzikeneyeho iki? Dushoboye kwirwanaho ubwacu, nta cyo dukeneye ku wundi muntu uwo ari we wese.”
Perezida wa Uganda yaboneyeho guhuza umutekano muke uri mu bihugu bimwe bya Afurika nka Niger, Mali, Burkina Faso na Repubulika ya Centrafrique n’ibyo yise “kwivanga gukabije kw’ingabo z’amahanga”.
Yakomeje agira ati: “Hari icyo bita SOFA (Status of Forces Agreement). Iyo ingabo z’amahanga ziri muri Uganda, zigomba gufatwa gute? Abanyamerika n’Abongereza bazanye SOFA yabo bambwira bati: ‘mu gihe ingabo zacu ziri hano, zikosheje ntizigomba kuburanishirizwa hano. Zigomba kuburanishirizwa muri Amerika.’ Nanjye ndababaza nti: ‘Ese twabigira mu buryo bungana ku mpande zombi, ku buryo niba abantu bacu bari muri Amerika bakosheje, bagarurwa hano bakaburanishwa?’ Bo baravuga bati: ‘Oya.’”
Yunzemo ko yagerageje gushaka uko impande zombi zakumvikana, ariko anashyiraho umurongo ntarengwa ku byaha bikomeye bikorerwa ku butaka bwa Uganda.
Ati: “Igihe kimwe nagerageje kumvikana na bo. Narababwiye nti ‘mu gihe umuntu yajya mu kabari akagira uwo barwana, nta kibazo. Mushobora kumujyana mukamuburanishiriza muri California. Ariko se byagenda bite aramutse yishe Umunya-Uganda cyangwa agafata ku ngufu umukobwa w’Umunya-Uganda? Nta buryo mwamujyana mukamuburanishiriza ahandi’. Bo barambwiye bati ‘ibindi bihugu birabikora’, nanjye ndavuga nti ‘niba ibindi bihugu bibikora, ni ibibireba.”
Museveni yashimangiye ko adashobora kwemera gusinya amasezerano ayo ari yo yose ya ‘SOFA’ yagabanya ububasha bwa Uganda bwo kuburanisha abasirikare b’amahanga bari ku butaka bwayo.