Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, General (Rtd) Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko guhemba abasirikare umushahara munini bitashoboka, atanga urugero ko na we ahembwa make.
Yabivuze kuri uyu wa 10 Gicurasi 2023, ubwo yari ku kibuga cya Kololo mu muhango wo gusezera ku wahoze ari Minisitiri w’umurimo, Colonel (Rtd) Charles Engola, uherutse kwicwa n’umurinzi we, Pte Wilson Sabiiti.
Pte Sabiiti amaze kurasa Minisitiri Engola mu gitondo cya tariki ya 2 Gicurasi 2023, yagaragaye arasa amasasu menshi mu kirere, avuga ko atumva uburyo yakorera Minisitiri ariko agakomeza akagira ikibazo cy’ubukene. Nyuma na we yirashe mu cyico.
Ikibazo cya Pte Sabiiti cyasanishijwe n’umushahara muke abasirikare bato bahembwa, ariko Museveni we kuri uyu wa Gatatu yavuze ko bitashoboka ko umushahara wabo uba mwinshi bitewe n’ibintu byinshi igisirikare cy’igihugu gisaba.
Yagize ati: “Ntabwo twahemba abasirikare umushahara munini. Tuwubahembye, ntitwashobora kubagurira ibikoresho cyangwa se kubona abantu bahagije mu gihe twaba dukeneye amafaranga. Abarwanyi ba Uganda ntabwo bakwiye kurwanira imishahara minini. Ntabwo Uganda yashobora guhemba buri wese umushahara munini.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yamenyesheje abanya-Uganda ko kurwanira amafaranga bitari mu mahame y’abarwanyi ba NRA babohoye igihugu. Ati: “Amahame ya NRA yadushoboje kurwana ntacyo dufite kugeza ubwo twabonaga intsinzi. Ntabwo bikwiye ko abantu bavanga amahame yacu n’ibiganiro by’amafaranga n’agahimbazamusyi.”
Yitanzeho urugero, asobanura uburyo ahembwa amafaranga make ariko biturutse ku bushake bwe. Ati: “Ubwo abantu bazaga kongera umushahara wa Perezida, narabyanze. Nzi ibihe igihugu kirimo. Nanze uburenganzira bw’umushahara wa Perezida. Mpembwa amashilingi miliyoni 3.6, 20% yayo ajya kuri NRM.”
Agaruka ku mateka ye nyuma y’umwaka afashe ubutegetsi muri Uganda, Museveni yagize ati: “Kuva mu 1987 kugeza mu 1996, nahembwaga amashilingi 150,000 ku kwezi nka Perezida, ni yo yari umushahara wanjye. Twubakaga igihugu cyacu kandi ni njye wahembwaga menshi icyo gihe.”
Museveni yavuze ko bidakwiye ko umusirikare asaba agahimbazamusyi, agaragaza ko hari abakora akazi gakomeye kurusha abandi baba bicecekeye, nk’abakorera muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.



