Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ba mukerarugendo babiri, umwe w’Umwongereza n’umugore we ukomoka muri Afurika y’Epfo, biciwe muri Pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth II bari mu kwezi kwa buki.
Inkuru y’urupfu rw’aba ba mukerarugendo n’umushoferi wabo yatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, asobanura ko abagizi ba nabi babarashe bari gushakishwa.
Perezida Museveni, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko aba ba mukerarugendo n’umushoferi bishwe n’itsinda rito ry’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF baturutse muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Ati: “Ni igikorwa cy’ubugwari cyakozwe n’igice cy’abaterabwoba, bagabye igitero ku basivili b’inzirakarengane n’abakunzi baherutse gushaka, bagasura Uganda mu kwezi kwabo kwa buki. Birumvikana, aba baterabwoba bazishyura ubuzima bwabo.”
Museveni yakomeje ati: “Gusa, ntabwo kwica aba bantu bizagarura ubuzima bw’izi nshuti zitangaje za Uganda zahisemo igihugu cyacu ngo zihagirire ukwezi kwa buki mu bihugu 193 biri ku Isi.”
Perezida wa Uganda yasabye Ambasade y’igihugu cye mu Bwongereza gusura imiryango y’aba ba mukerarugendo, ikabaha ubufasha bukenewe.


