Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yashimishije imbaga y’abayoboke b’ishyaka rye NRM mu gace ka Kololo ubwo yageze ahari hateguwe ibirori. Akigera aho yari yateguriwe, yanyuze kuri tapis y’icyubahiro (red carpet) maze atangira kwiruka no gukora imyitozo izwi nka push-ups, ibintu byatangaje benshi.
Abashinzwe umutekano be bahise bamukurikira mu ngendo ye, na bo batangira kwiruka. Abaturage bari bahari bose bahagurutse bafite akanyamuneza, basakuza bishimira kubona Perezida wabo uri mu myaka 80 akigaragaza nk’ufite imbaraga.
Si ubwa mbere Museveni agaragaje ko akunda imyitozo. Mu mwaka wa 2020, ubwo isi yari mu bihe bikomeye bya guma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19, yagaragaye ari iwe mu rugo akora push-ups, asaba abaturage gukora siporo ngo bagumane ubuzima buzira umuze no gukomeza imikaya n’amagufwa.
Ibi bikorwa byabaye ubwo Museveni n’umugore we, Janet Museveni, bari bitabiriye ibiganiro byateguwe n’ishyaka NRM muri Kololo.



