Museveni yongereye guma mu rugo, mu Rwanda na ho hari ibyago by’uko yakongerwa

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yongereye igihe cya gahunda yo kuguma mu rugo ku baturage ba Uganda, mu gihe Abanyarwanda na bo bafite ibyago byinshi by’uko Guverinoma ishobora kongera iki gihe.

Perezida Museveni mu ijambo yagejeje ku Banya-Uganda ku manywa yo kuri uyu wa kabiri, yababwiye ko gahunda ya guma mu rugo yongeweho ibyumweru bitatu, uhereye ku wa gatatu ku wa 15 Mata.

Perezida Museveni yavuze ko bongereye kiriya gihe, kugira ngo babone umwanya uhagije wo kwiga neza uko ibintu byifashe.

Yavuze ko amabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus azakomeza gukurikizwa, hakaba hari icyizere cy’uko bazagitsinda binyuze mu kurinda abantu kugikwirakwiza.

Perezida Museveni yaboneyeho gushimira abaganga ku bw’ubunyamwuga bakomeje kugaragaza mu kazi kabo. Ati” ku baganga bacu n’abakozi bashinzwe ubuzima, nongeye kubaterera isaruti ku bw’ubunyamwuga mukomeje kugaragaza. Mwashoboye kuvura abantu ba mbere bagaragayeho Coronavirus kandi munashobora kuyirinda icyarimwe. Mwarakoze.”

Uganda yongereye igihe cyo kuguma mu rugo ku baturage bayo, mu gihe ifite abantu 54 bonyine banduye icyorezo cya Virusi ya Corona, barimo umunani bagikize.

U Rwanda na rwo rushobora kongera igihe cya guma mu rugo

Harabura iminsi itanu yonyine, kugira ngo iminsi 15 ya guma mu rugo Leta y’u Rwanda yashyizeho hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona irangire.

Ibyago ni byinshi ko iki gihe gishobora kongerwaho ikindi kitazwi, bijyanye n’uko kiriya cyorezo kitaragenza amaguru make mu gihugu.

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abamaze kwandura Coronavirus mu gihugu ari 127 barimo 42 bayikize.

Ibarurishamibare rigaragaza ko kuva ku wa 14 Werurwe byibura abantu bane mu Rwanda bandura Coronavirus ku munsi, mu gihe abayikira na bo ari bane.

Imibare kandi igaragaza ko abantu 2,400 ari bo bazwi ko bahuye n’abanduye Coronavirus, abagera kuri 500 muri bo bakaba batarapimwa.

Urebye iyi mibare ndetse n’abantu basigaje gupimwa wabona ari bake, gusa Leta ntiyafata gahunda yo guhita yemerera rubanda gusubira mu mirimo yabo, itaramenya neza niba abanduye iki cyorezo bose barabonetse ngo bitabweho.

Imibare igaragaza ko ubwandu bwa Coronavirus mu Rwanda buhagaze kuri 2%, ugereranyije n’abarenga 10,000 bamaze gupimwa.

Ntiwakwizera ko abahuye n’abanduye bakidegembya iwabo mu miryango bose bamaze kuboneka, ku buryo hafatwa icyrmezo cyo gusubiza abantu mu buzima busanzwe hataramenyekana neza niba abakekwaho ubwandu bose babonetse.

Indi ngingo igaragaza ko igihe cya guma mu rugo gishobora kongerwa, ni uko imibare y’abanduye iki cyorezo n’abo gikomeje kwica ku isi ikomeje kuzamuka, ibituma ibihugu byinshi bikomeje kongera kiriya gihe ngo bibanze birebe neza aho ibintu bizaherera.

Ababikurikiranira hafi basanga ubuzima bushobora kuzongera kugaruka byibura muri Kamena cyangwa nyuma y’aho, gusa bikazaterwa n’uko bizaba bigaragarira buri wese ko icyorezo cyacitse.

Hakenewe uruhare rwa buri wese kugira ngo ubuzima buzagaruke vuba, binyuze mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona kimaze kwandurwa n’abakabakaba miliyoni ebyiri ku Isi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *