Musore/mugabo niba ushaka kugumana n’umukunzi wawe irinde izi ngeso

Mu byerekeye urukundo hari igihe usanga umusore batita ku bintu birunaka , ariko nyamara ugasanga bibabaza umukunzi we ariko wenda atari abigambiriye.tugiye kurebera hamwe ibintu 4 umugabo cyangwa umusore asabwa kwirinda gukorera umukunzi we kuberako kenshi bihungabanya urukundo.

1.KUMUFATA KU NGUfU
N’ubwo imibonano mpuzabitsina ifatwa nk’itemewe mbere y’uko umugabo n’umugore basezerana kubana akaramata ku bemera Bibiliya na bimwe mu bindi bitabo by’imyemerere, ariko hari igihe abakundana usanga babikora mu gihe babyemeranyijweho.Sibyiza rero ko umusore afata umukobwa ku ngufu mu gihe we atabishaka.Sibyo gusa n’umugore w’ubatse iyo umugabo amukoresheje imibonano atabishika abyanga urunuka ndetse bishobora no kubasenyera.

2. KUMUKUBITA
Sibyiza ko wowe mugabo cyangwa musore ukubita umukunzi wawe mu gihe hari ibyo mutumva kimwe .Icyo wakora n’ukumugaruza ineza bitakunda ukabibwira zimwe mu nshuti ze z’akadasohoka zikamuganiriza ariko nta kumukubita.

3. KUTAMWUBAHA
Abagore n’abakobwa bakunda umugabo ububaha akabumva bakabatega amatwi kabone niyo byaba Atari ibyo bifuza kumva.Si byiza kwijujuta ukereka umukobwa cyangwa umugore adashoboye.Niyo yaba atabishoboye uramwunganira kandi ukaba wanamushima mu gihe akoze ikintu runaka.

4. KUMUBESHyA
Muri kino gihe hadutse ingeso yo kubeshanya , iyo ho bigeze mu bakundana akenshi bikunze gutuma n’abantu batandukana , nimba ufite Umukunzi ntabwo ari byiza kumubeshya na gato ahubwo biba bisabwa ko mubwizanya ukuri igihe cyose kugirango murusheho gutera imbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *