Umukinnyi w’inyuma mu ikipe ya Mukura Victory Sports, Muvandimwe Jean Marie Vianney, n’umugore we Umwali Rurangwa Irene bibarutse umwana wabo wa kabiri w’umukobwa bise Muvandimwe Hailey Tavrie.
Iyi nkuru nziza bayakiriye ku munsi w’ejo hashize, ubwo bari ku bitaro bya Police Hospital Kacyiru, aho Irene yabyaye amahoro. Uyu mwana aje asanga imfura yabo y’umuhungu, Muvandimwe Harvey Jaiden, wavutse mu mwaka wa 2021.
Muvandimwe yagaragaje ibyishimo bikomeye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira Imana n’abamwegereye bamugaragarije urukundo muri ibi bihe by’agaciro.
Uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka Rayon Sports, Gicumbi FC, ndetse na Police FC, yakoreze ubukwe na Umwali Irene mu 2021. Ubu ari no gukurikira amasomo y’ubutoza, mu rwego rwo gutegura ejo hazaza mu mupira w’amaguru. 


