Minisitiri w’Itumanaho n’uw’itangazamakuru muri RDC akanaba umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yakirije yombi ubutumwa bwa Leta y’u Bufaransa bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Ambasade y’u Bufaransa i Kinshasa mu butumwa iheruka kwandika ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko Leta y’u Bufaransa yamagana ubufasha u Rwanda ruha M23; isaba ko bwahagaraga.
Iti: “U Bufaransa buramagana ubufasha u Rwanda ruha umutwe wa M23 ndetse bugasaba gahunda [y’ibiganiro] ya Luanda na Nairobi ishyirwa mu bikorwa byuzuye.”
Iyi Ambasade nta cyo yigeze ivuga ku mikoranire imaze igihe ivugwa hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ubutumwa bwayo ku rundi ruhande bwakirijwe yombi na Minisitiri Patrick Muyaya, wavuze ko ibyavuzwe n’u Bufaransa byerekana intsinzi ya Congo n’ibyo yise uguhezwa k’u Rwanda ku ruhando rwa dipolomasi mpuzamahanga.
Muyaya yagize ati: “Imashini yo guhimba ndetse n’iy’ibinyoma ntizigera irusha ingufu iy’ukuri kugaragara. Bijyanye n’uru ruhande rugaragara rw’u Bufaransa, ihezwa ry’u Rwanda muri dipolomasi rirakomeje.”
Muyaya yunzemo ko u Rwanda rukwiye gukomeza kwamaganwa, rugafatirwa ibihano, rukagezwa imbere y’ubutabera kandi rugasana ibyangirijwe n’intambara Ingabo za Congo n’imitwe irimo FDLR bamaze igihe barwanamo na M23.
Iyi ntambara cyakora cyo u Rwanda rudahwema kugaragaza ko nta ruhare na ruto ruyigiramo, bijyanye no kuba nta bufasha na buke ruha umutwe wa M23.


