Perezida w’inzibacyuho wa Guinée Conakry, Col Mamadi Doumbouya, yasabye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu cye guhesha ishema igihugu bagatwara Igikombe cya Afurika cyangwa bagasubiza amafaranga batakajweho.
Col Doumbouya yabibwiye abakinnyi ba Syli Nationale ubwo ejo ku wa Mbere, ubwo yabashyikirizaga ibendera ry’igihugu mbere yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Caméroun kuva mu kwezi gutaha.
Perezida Doumbouya mu ijwi ryuje igitsure, yibukije abakinnyi ba Guinée ko irushanwa ry’Igikombe cya Afurika bagiye kwitabira ko ari ryo rishobora gutuma abanya-Guinée bongera kuba umwe, abasaba guharanira ishema ry’Igihugu.
Yasabye abakinnyi ba Guinée kurwana kugeza ku munota wa nyuma kugeza batwaye Igikombe.
Ati: “Nimutware igikombe… cyangwa mugarure amafaranga mwatakajweho.”
Biteganyijwe ko Guinée Conakry igomba guca i Kigali hano mu Rwanda aho igomba kubanza kwipima n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Caméroun.


