Mwenda aribaza impamvu Uganda itegera u Rwanda ngo bikemure ibibazo bifitanye

Umunyamakuru ukomeye muri Uganda, Andrew Mwenda aribaza impamvu igihugu cye kitegera u Rwanda mu buryo bwa dipolomasi kugira ngo bikemure ibibazo by’umubano mubi bifitanye, bigira ingaruka kuri bamwe mu baturage.

Mwenda yibajije iki kibazo nyuma y’itabwa muri yombi ry’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Victoria, Dr Lawrence Muganga uvugwaho kuba inshuti y’umuryango uhuza ubwoko bw’Abanyarwanda/Abavandimwe.

Nyuma y’amakuru yabanje avuga ko Dr Muganga yatawe muri yombi, Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso yatangaje ko ahubwo yatawe muri yombi, akurikiranweho ibyaha birimo ubutasi no kuba mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Mwenda mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 3 Nzeri 2021, yagaragaje ko atumva ukuntu inzego z’umutekano za Uganda zikomeje gufunga abantu zikoresheje uburyo bw’umunyagitugu Idi Amin. Yumva ko Dr Muganga yari gutumirwa kuri polisi, akabazwa, byibuze akaza gufungwa nyuma, aho kuba nk’ushimuswe.

Ati: “Ibi birarambiranye cyane kuko mu byumweru bike bishize, Perezida Yoweri Museveni yagiye kuri televiziyo, yamagana iri fungwa, mu by’ukuri gushimuta. Ese aba bashinzwe umutekano ntabwo bakimwumva?”

Yeruye, uyu munyamakuru yagaragaje isano y’ifungwa rya Dr Muganga no kuba inshuti y’ubwoko bwa Banyarwanda. Kuri we, mu gihe hari abakomeje kugaragaza inyota yo Afurika y’Uburasirazuba yakunga ubumwe, ni ngombwa ko ibibazo Kampala na Kigali bifitanye byakemuka biciye muri dipolomasi.

Yagize ati: “Kuri aba bose bagaragaza inyota y’uko Afurika y’Iburasirazuba yunga ubumwe, umwe yakwibaza impamvu Kampala biyigora kongera kwegera Kigali, impamvu yakoroshya, igashyira iherezo intambara y’imbere ku banya-Uganda bafite umuco wa Banyarwanda.”

Ibibazo bya Uganda n’u Rwanda bishingiye ku mutekano. Byatangiye kugira ingaruka zigaragara guhera mu 2019. Kuva muri uyu mwaka, Angola na Repubulika ya Demukarasi ya Congo byagerageje kunga ibi bihugu ariko byananiwe kumvikana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *