Mu minsi ishize umuhanzi Juno Kizigenza yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza ari kumwe na Kate Bashabe baririmba indirimbo Shenge, indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo aho ayo mashusho yatumye bamwe mu bakurikira aba bombi batangira gukeka ko hagati yabo hashobora kuba hari urukundo bitewe n’uburyo bagaragaye.
Mu gice cy’ibitekerezo (comment section) umwe mu bakunzi babo yanditse ati: “Nyuma ya Ariel Wayz, mbonye undi muntu waberana na Juno.” Aya magambo yateje impaka ndetse benshi bashyigikira icyo gitekerezo bongeraho utumenyetso tw’umuriro basobanura ko bashimishijwe n’uburyo aba bombi baberanye.
Kate Bashabe ntiyatindiganyije gusubiza, agira ati: “Mwubahe Tantine wanyu yemwe bana, ndi gufasha musaza wanjye muto!”
Aya magambo Kate yavuze yasobanuye neza ko hagati ye na Juno nta mubano w’urukundo urimo ahubwo ari ubufasha busanzwe bwa kivandimwe mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki we.
Nubwo bamwe mu bakurikira aba bombi bakomeje gushishikariza Kate gukundana na Juno abandi bo bari kunganga mu butumwa bwe, bamwita Tantine nk’uko yabyisabiye.




