Mu Burasirazuba bwa Myanmar, impanuka ikomeye iturutse ku iriduka ry’ikirombe ryatewe n’imvura nyinshi iri kugwa muri aka gace, yasize imibiri igera ku 162 y’abacukuraga amabuye y’agaciro.
Iyi mpanuka yakomotse ku mvura nyinshi iri kugwa mu Burasirazuba bwa Myanmar, hafi n’umupaka w’u Bushinwa mu ntara ya Kachin. Ikigo gishinzwe ubucukuzi muri Myanmar, cyatangaje ko imibiri 162 ari yo imaze kugaragara mu gihe hakishakishwa abandi baba bahitanywe n’iki kiza.
Polisi ikorera muri aka gace yavuze ko yari yashyizeho amabwiriza yo guhagarika ubucukuzi muri aka gace kubera impungenge zagaragaraga ku bw’imvura iri kuhagwa, gusa ngo aba bakozi barenze ku mabwiriza bakomeza ibikorwa.
Buri mwaka muri Myanmar, abakora aka kazi kuzuye inyungu zivanze n’ingaruka, bapfa bazize kugwirwa n’ibirombe abandi bakicwa n’indwara z’ubuhumekero no kubura umwuka. Amenshi mu mabuye y’agaciro acukurwa aha agurishwa mu Bushinwa no mu bindi bihugu.
Isoko: Deutsch Welle


