Ikipe ya Dinamo Bucharest yo muri Romania yazanye umukinnyi w’imbere, Alexandru Pop imukuye muri Oțelul Galați none irimo gusoza n’ibijyanye na transfer ya myugariro w’Umunyarwanda wakinaga muri Latvia.
Myugariro Dylan Georges-Francis w’imyaka 23 nta masezerano afite nyuma yo gukina mu cyiciro cya kabiri muri Latvia.
Dylan Georges-Francis ari hafi kwimukira muri Dinamo
Kuri ubu Dylan Georges-Francis, nta masezerano afitanye n’ikipe iyo ari yo yose nyuma yo kuva muri Jelgava, akaba ashobora kwisanga muri Dinamo Bucharest nkuko DigiSport abitangaza

Georges-Francis, wavukiye mu Bubiligi akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ashobora gukina nka myugariro wo hagati, haba muri sisitemu y’aba stoppers batatu cyangwa bane.
Ukuntu Alex Pop yakiriwe i Dinamo
Alexandru Pop wahoze ari umukinnyi muri Oțelul Galați, yemera ko yakiriwe neza muri Dinamo Bucharest.
Ati: “Banyakiriye neza cyane, baranganirije. Biragaragara ko bita ku bakinnyi kandi ko ubunyamwuga buri ku rwego rwo hejuru hano. Yego, naje mu ikipe nini cyane.”



