maxresdefault_1_-3.jpg

Nabibonye ku mbuga nkoranyambaga- Cleophas Barore avuga kuri Tidjara Kabendera

Umunyamakuru wa RBA, pasiteri Cleophas Barore avuga ko iby’uko mugenzi we Tidjara Kabendera yasezeye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru yabibonye ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro The Choice ku Isibo TV, Barore avuga ko gusezera kwa Tidjara na we byamutunguye. Ati ” Nabibonye ku mbuga nkoranyambaga gusa byarantunguye. Nta byinshi nabivugaho kuko ni icyemezo cye gusa namwifuriza amahirwe masa mu kazi gashya cyane ko ntawamwirukanye.”

Tariki ya 23 Ukuboza 2020 ni bwo Tidjara yatangaje ko yasezeye muri RBA, ashimira abo bakoranyemo bose, ati: “Hari ku itariki ya 10 Gicurasi hafi imyaka 18 ishize ubwo ijwi ryanjye ryumvikanaga bwa mbere kuri Radio Rwanda!”

Icyo gihe yagize ati “Byari nk’inzozi zibaye impamo kuri njye kuko narabyifuje Imana irabikora mbigeraho. […] Abakunzi mfite ndabizi ko ari benshi nta gushidikanya, mwese twabanye mu biganiro bitandukanye. Mwakomeje kungaragariza ko byose mwabikunze ubutitsa! Ese ubu imyaka maze munyumva ntiyaba ihagije ra? Ubu sinayamanika?”

Tidjara yagarutse mu itangazamakuru

Kuri uyu wa 24 Mutarama 2021, Tidjara yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yamenyesheje abakunzi be ko yagarutse muri uyu mwuga, ati: “TKOnair” yongeraho ati: “TK in da house again/ndumva nabibabwire byose ariko icy’ingenzi ni ukudakuraho urushinge ku ijana na kane n’igice kimwe mbese 104.1! Ukongera ukumva TK wawe tugatwika! […]”

Vision Radio ifite umurongo wa FM 104.1 ni yo Tidjara atangira gukorera guhera kuri uyu wa 25 Mutarama 2021, saa yine z’ijoro.

maxresdefault_1_-3.jpg

Tidjara Kabendera

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *