Nairobi: Uwitwa Gakuru yitwikiye mu nzu yabagamo

Umusore w’imyaka 29 ufite izina ry’Ikinyarwanda niba atari Ikirundi hatatangajwe ubwenegihugu cye , kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Ukwakira yitwikiye mu nzu yari atuyemo mu gace ka Kasarani muri Nairobi nk’uko byatangajwe n’igipolisi.

Impamvu yateye uyu musore ibitangazamakuru byo muri Kenya biri kwita Denise Gakuru kwiyambura ubuzima akoresheje ubu buryo buteye ubwoba ntiramenyekana.

Umurambo we wasanzwe mu nzu ye yamaze gushya. Igipolisi cyavuze ko uyu mu kwiyahura uyu yafashe umwenda akawujandika muri paraffin, yarangiza agafata uwo mwenda akawizengurutsaho yarangiza akikongeza nk’uko tubikesha urubuga thestar.co.ke.

Ubwo bamenyaga ibi, abaturanyi bihutiye kujya kumutabara ariko basanga yahiye bikabije bamwihutana ku bitaro aho yaguye azize ubushye.

Polisi yatwaye umurambo we mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kenyatta National Hospital ngo ukorerwe ibizamini, ariko impamvu yamuteye gukora ibi ntiramenyekana.

Iki gikorwa ngo kije gisanga ibindi byinshi by’ubwiyahuzi bikomeje kugaragara. Igiheruka, ni uwitwa Londiani w’imyaka 51 nawe aherutse gupfa yiyahuye akoresheje uburyo bwo kwimanika mu mugozi mu gace ka Subukia.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *