Gen. Kale Kayihura wahoze ayobora polisi ya Uganda avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimushinja guhutaza uburenganzira bwa muntu yakoranye bya hafi nazo binyuze mu biro by’iperereza (FBI).
Mu ibaruwa ndende yahaye Chimpreports dukesha iyi nkuru, Kayihura avuga ko kuba Amerika yavuga ko yakiriye ruswa n’iyezandonke kandi ko polisi yayoboye yakoze ibyaha bihutaza ikiremwamuntu ari ukurengera.
Gen. Kayihura avuga ko kuba Amerika yafatira imitungo ye, ntacyo bimutwaye kuko ngo n’ubusanzwe nta mitungo yagiraga muri iki gihugu.
Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/09/14/amerika-yafatiye-ibihano-gen-kale-kayihura-ushinjwa-gushimuta-uwarindaga-perezida-kagame/
Muri rusange, Gen. Kayihura avuga ko ibyo Amerika yatangaje bidafite ishingiro ndetse ko nta gihamya bifite.
Yemeza ko yakoranye na FBI mu rwego rwo guteza imbere polisi ya Uganda. Yavuze ko kuba umuryango we na wo wafatirwa ibihano bitewe n’ibi birego avuga ko bidafite ishingiro atari ngombwa.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Yavuze ko nta n’umugambi bari bafite wo kujya muri Amerika, bityo ko ibi ntacyo bitwaye.


