Umukunzi wacu yifuje kugisha inama nyuma y’uko ngo umushoferi n’umugore we bajya bigobeka bagakora imibonano mpuzabitsina bitwaje ko ngo nshaje.
Amazina yo sinyavuga, gusa nkunda gukurikira inkuru zanyu cyane cyane by’umwihariko inkuru ziba zigisha inama abasomyi.Mu buzima busanzwe ndi umucuruzi ariko nkaba ntuye i Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba.
Ndi umugabo w’imyaka 70, ariko nkaba naratandukanye n’umugore wa mbere ku mpamvu ntari bubabwire.Tukimara gutandukana, nashatse undi mu gore ndusha imyaka 30 ariko iyo umubonye uburyo asa wamucyecyera 25.
Uyu mugore mbabwira nkimushaka namwitayeho nkamumenyera buri kimwe cyose, kandi n’ubu ntacyo amburana kuko twari tubanye neza n’uko mbona byatangiye kuzamo kidobya.Ubusanzwe ndamukunda kandi nawe arankunda pe.Gusa mu mezi atatu ashize nibwo namenye ko aryamana n’umushoferi we amakuru nyahawe na murumuna w’uwo mushoferi.
Bitewe ‘uko uyu mugore wanjye akora akazi gatuma ajyenda cyane, byabaye ngombwa ko menya amakuru ko hari igihe ambwira ko agiye mukazi nyamara ha inzu yakodesheje (Ghetto) bakoreramo gahunda zabo yaza akambwira ko yagize akazi kenshi.
Umunsi namenyeyeho amakuru ko iyo nzu ihari, nashyizeho umuntu uzabancungira hanyuma bidaciye kabiri barampamagara mpageze ndabinjirana nsanga babirangije ngwa mu kantu ariko mpita nigendara nawe aza ankurikiye.Twageze mu rugo nirinda kurakara mubaza neza nitonze impamvu anca inyuma ntacyo yamburanye .
Yambwije ukuri avuga ko impamvu ari uko nta kabaraga nkigira mu gutera akabariro bityo ko yanga kundaza ku nkeke agahitamo kubyoroshya ku bo bangana.Ikindi yongeyeho n’uko ngo atazarekana n’uwo mushoferi kugeza mbonye igisubizo.Gusa ambwira ko ankunda kandi nta kindi kibazo ambonaho ariko ngo ku ngingo y’imibonano atayihanganira.
Ibi rero byatumye ngisha inama kuko byanyobeye