Umunyapolitiki wo muri Namibia witiriwe umunyagitugu w’Umudage Adolf Hitler, byatangajwe ko yatsinze amatora ku majwi menshi nk’uko ibyayavuyemo byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane ushize bibigaragaza.
Adolf Hitler Uunona, ubu uhitamo guhamagarwa Adolf Uunona, yagumanye umwanya we mu gace gato ko mu majyaruguru ka Ompundja mu karere ka Oshana n’amajwi 1,275, mu gihe uwo bari bahanganye umwe rukumbi, Isak Akawa, yabonye amajwi 148.
Uunona, udafite aho ahuriye n’Umudage uzwi cyane, Hitler, yiyamamarije ku iturufu y’ishyaka riri ku butegetsi, South West Africa People’s Organization (SWAPO), naho Akawa ku iturufu y’ishyaka Independent Patriot for Change (IPC).

Uunona mu ntangiriro z’iki cyumweru, yatangaje ko yifuza kuzajya ahamagarwa ku mugaragaro nka Adolf Uunona kuva ubwo nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
Yatangarije ibitangazamakuru byaho ko atagishaka kumenyekana ku izina rye ry’amavuko kuko imico ye n’inzozi ze bitandukanye n’iby’uwahoze ari Umuyobozi w’Ubudage bw’Abanazi, avuga ko atigeze amenya.


