Nangaa yabwiye Tshisekedi ko amasezerano yagiranye na Kabila natayubahiriza azahura n’ingaruka zikomeye

Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo Yigenga y’Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongeye kugaba igitero kuri Perezida Tshisekedi yemeza ko nta matora azaba ku itariki ya 20 Ukuboza 2023, inzira y’amatora ishingiye ku binyoma ndetse yongera kugaragaza ko amasezerano yamugejeje ku butegetsi natayubahiriza bizamugiraho ingaruka.

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ushize, aho yemeza ko Perezida Tshisekedi nta gahunda afite yo gukoresha amatora kugirango azabone uko aguma ku butegetsi.

Ati “Bwana Tshisekedi arahinduka rutwitsi ndetse n’uzimya umuriro icyarimwe kugira ngo abone uko asunika manda ngo arusheho kwikungahaza ku giti cye”.

Yakomeje agira ati “Mu byukuri habaye amasezerano ya politiki hagati ya Félix Tshisekedi Tshilombo na Joseph Kabila Kabange muri 2018. Aya masezerano ni igikorwa cya leta kigomba kubahirizwa. Kutayubahiriza bizagira ingaruka zitangaje”.

Corneille Nangaa avuga ko Tshisekedi adakora ibihagije mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bikomoka ku bibazo bya politiki kandi umutekano w’igihugu ugomba kuba imbere ya byose. Félix Tshisekedi ubwe ngo yivugiye ati: “Igihe cyose ntakemuye iki kibazo cy’umutekano, kuri njye ntabwo nzaba nakoze neza manda yanjye ya Perezida wa Repubulika.”

Nangaa ati “Yarananiwe, agomba kuva ku butegetsi”. Yongeraho ko ubuyobozi bwe nta kindi bwakoze usibye umuyaga, kwishimisha, ibinyoma, ububandi, kunyereza umutungo, kurenga ku ngengo y’imari, guhonyora uburenganzira bwa muntu n’itegeko nshinga, gusenya amasezerano, umutekano muke, ibiza, irondamoko, ubushomeri n’urupfu. “Tshisekedi ntagikwiye kugirirwa ikizere n’Abanyekongo”.

Corneille Nangaa asoza ubutumwa bwe avuga ko Tshisekedi yakoreye Abanyekongo ubugambanyi bukomeye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *