Kalinda Pierre Célestin wiciwe abo mu muryango mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi yatangaje ko yari yararahiye ko agomba kwica umwe mu bamuhemukiye, ariko ko ubu imyumvire ye yamaze guhinduka.
Ibi yabivugiye mu murenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa 30 Ukwakira 2023 ubwo itorero ADEPR ryasozaga ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Ubwo nari nzi yuko ngomba kuzica umuntu. Rwose byanze bikunze. Ariko mu kanya muze kunzanira nk’abantu banjye barahari, baje rwose kwemera. Numva n’ubu aho kugira ngo nice umwe muri bo, ukuboko kwanjye kwacikira mu kirere. Kugira ngo nice umuntu, ari uwo wanyiciye abana, umugore, umuryango, nkaba nsigaye ngenda gutya, uko kuboko kwanjye, uku kuboko kwanjye ntikuzice umuntu.”
Kalinda yasabye ko abagabo batatu bari bahagarariye abamwiciye umuryango bamusanga, bamugezeho barahoberana, abifuriza iterambere ati: “Mutere imbere, mutere imbere. Tujye kubaka u Rwanda rushyashya ruzira jenoside.”
Imbabazi Kalinda yatanze ni umusaruro w’inyigisho z’ubumwe, ubudaheranwa n’isanamitima ADEPR imaze iminsi itanga. Muri Nyaruguru higishijwe abantu 272 barimo abafunguwe, abarokotse jenoside, urubyiruko n’abagore bahohotewe muri jenoside.



