Nasanze umukobwa dukundana ari gusomana n’undi musore- Nkore iki?

Yatwanditse yifuza ko wamufasha kumugira inama nyuma y’ibibazo yahuye nabyo mu rukundo ndetse ahamya adashidikanya ko inama zanyu zizagira icyo zimufasha.

Aragira ati” Nitwa Kalisa (amazina yahinduwe). Nakundanye n’umukobwa hashize imyaka 2 dukundana tukajya tuganira bisanzwe , biza gukomera ndetse nza kumusaba urukundo nawe ntiyatinda aranyemerera ahubwo ambwira ko nari naramutindiye ko nawe yari yarankunze.”

Uyu mukobwa akora akazi ko kwandika ku myenda ndetse usanga akorera mu ntara zitandukanye z’igihugu. Byumvikane ko ahora agenda bitewe naho afite ikiraka kandi akabayo Kugeza akazi karangiye akimukira ahandi.

Iyo agiye mu ntara ubwo kuvugana nawe biragabanuka bikagera hafi ya ntabyo akampamagara cyane mugihe wenda akeneye nk’amafaranga yo kumwunganira mukintu runaka , namara kuyamuha bikaba birngiriye aho nyuma akajya ambwira ko ahuze aza kumvugisha nkamwandikira mubaza niba yahugutse ntansubize , namuhamagara nyuma y’akazi akankupa hakaba nubwo hashize amezi 3 tutabonana amaso kumaso nkabantu dukundana twamerenyije no kubana

Sinatinze narayimuhaye kuko byo nari nayimwemereye gusa icyabaye umusemburo wa byose, ubwo duheruka guhura vuba aha nafashe telefone ye nsangamo ibyo yandikirana nabandi, nk’umuntu nari maze kujya nkeka amababa nsangamo ubutumwa (Messages) buteye agahinda n’isoni kuko bwari bwuzuye ubusambanyi gusa. Mbimubajije ati ” ibyo ni ibisanzwe ikibi nuko naba naba naraguciye inyuma kandi urabizi ndagukunda ntukagire ikibazo”

Yansambye imbabazi ambwira ko atazongera niba bimbabaje nuko ndamubabarira ndataha gusa kuva namuha iyo telefone irimo whatsapp nabwa butumwa bugufi (message) twoherezanyaga yarabuhagaritse burundu bisa nk’aho whatsapp yamugize busy kurushaho.

Nyuma twongeye gupanga guhura, ngera aho twari guhurira (mu rugo aho aba ari iyo ari i Kigali) mbere y’amasaha twavuganye nsanga mu nzu ari kumwe n’umugabo bari gusomana byimbitse (Ururimi kurundi) mbimubajije arambwira ati yaraje kumbaza iby’akazi hari ikiraka yari yandangiye.

Amaze kumuherekeza gato yahise agaruka ambaza impamvu naje mbere yigihe twari twavunye, musubiza ko wenda ari Imana yabikoze kugirango ikunyereke. Ubwo nari nicaye nibaza ibimbayeho ako kanya byanyobeye.

Ako kanya nyamukobwa yongera gusubiramo ya magambo ati ” ibi ni ibisanzwe ikibi nuko naba naguciye inyuma kandi urabizi ndagukunda” nuko ansaba imbabazi avuga ko atazongera kugirana ubucuti bwa hafi n’undi musore ko yambabaje bihagije kandi atazongera pe.

Ibyo byabaye mu gihe twamaranye cyose n’uyu mukobwa nta ncuti ze yigeze anyereka ngo nzimenye nazo zimenye ikintu njye mbona nk’imbogamizi mu rukundo rwacu.

Kugeza ubu sindamubabarira nyuma y’ibyo yankoreye ku ncuro ya kabiri . Namubwiye ko ngiye kubitekerezaho nzamuha igisubizo , kuva uwo munsi ntarampamagara yewe habe na message isaba imbabazi nk’umuntu wafatiwe mu ikosa nk’iryo.

Kubw’ibyo rero, ndagirango mungire inama. ese uyu mukobwa mubabarire dukomezanye cyangwa mureke nigendere kuko aho gushyira hamwe ngo dutere imbere ahubwo mbona ansenya. Ubu se mubabaririye kandi twari muri gahunda zo kubana ntiyazatuma nicuza.

Murakoze ku nama zanyu nziza muzangira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *