Mukagakwaya Ancille atuye mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, aranenga cyane abavuga nabi Ikinyarwanda rimwe na rimwe bibwira ko ari bwo busirimu. Uyu mubyeyi ngo n’ubwo yamaze imyaka myinshi mu mahanga ngo ntabwo yigeze yibagirwa Ikinyarwanda.
Avuga ko ababazwa cyane no kuba bamwe mu rubyiruko rwakabaye rushishikazwa no kukimenya neza, arirwo rukivuga nabi, agasaba ko hagira igikorwa buri wese akumva ko agomba kuvuga Ikinyarwanda gitomoye.
Ati “Wavuga uti ‘kuki utarimo kurya? Ngo natararya se ubungubu mwebwe ntago mwarya? Abana bakavuga ibinyarwanda bitandukanye, wamubwira koga, ati ‘Nataroga, sindaza, sindagenda,… Ibyo binyarwanda rero njyewe bikanzoga, kuko hari n’abana njyewe mbibonana nkahita mukubita nk’urushyi, nti ariko wagiye uvuga Ikinyarwanda gitomoye”.
Mu rwunge rw’Amashuri rwa Akumunigo, mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, bavuga ko kumenya neza ururimi rw’Ikinyarwanda ari iby’ingenzi, ko bibafasha kumenya n’izindi.
Uyu ati “Ikinyarwanda nkiha agaciro gakomeye cyane kuko turi Abanyarwanda nyine kandi ni n’ururimi rwacu kavukire, tugomba kuruha agaciro kuko rudufasha kwimakaza umuco wacu, rukadufasha no gusobanukirwa ibyo tutazi”.
Uwera Angelique wigisha kuri iri shuri ry’Akumunigo, avuga ko bibabaje kuba ari umubare muto w’abanyeshuri usanga bashishikajwe no kumenya neza Ikinyarwanda.
Ati “Mu banyeshuri 10 ukabonamo nk’umwe uvuga ko aziga ururimi rw’Ikinyarwanda, iyo ubirebye rero ugashishoza ugira impungenge z’ururimi rwacu ko mu myaka iri imbere tutazi, ururimi rwacu rushobora kuzima”.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco(RALC), Nsanzabaganwa Modeste, aganira na RBA, avuga kuba abigaga Ikinyarwanda bajyaga kukiga hanze, nabyo byaragiraga ingaruka zabyo.
Ati “Abantu bose bafite impamyabushobozi mu ndimi no mu Kinyarwanda bose bakigiye hanze, nta kiciro cya Gatatu cyariho cy’Ikinyarwanda, byari ngombwa kujya hanze kukiga, gusesengura Ikinyarwanda”.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Niyomugabo Cyprien avuga ko umuzi w’ibibazo by’ururimi rw’Ikinyarwanda ukomoka ku Bukoloni, ariko ko ubu Kaminuza y’u Rwanda yashyizeho ikiciro cya Gatatu cy’ubuzobere muri uru rurimi ndetse n’ikiciro cy’Ikirenga (Phd).


