Nishimira ibiganiro byanyu, nanjye ndi umukobwa w’imyaka 25, nkaba nsoje amasomo yanjye ikiciro cya kabiri cya kaminuza, ariko ubu umubyeyi wanjye amereye nabi pe!
Nakuze ntazi papa yitabye Imana ndi muto cyane, mama yambyaye atarashaka ku mugabo babana ubu, banafitanye abana bane, njyewe nakomeje kurererwa kwa sogokuru kugeza n’iyi saha niho mba mu biruhuko kuko nigaga mu gihugu cy’abaturanyi.
Nashakaga guhita nkomeza kwiga ikiciro cya gatatu (masters) na mama yaranyemereye kuntera inkunga, ariko ubu byose yabihagaritse mu gihe arimo kumpatira kubana n’umuhungu undusha imyaka igera muri 20 ngo ni uko biganye.
Uwo muhungu ni umuganga ukize wanize amashuri menshi, anafite amafaranga atubutse ngo kuko na mama hari imishinga bajya bakorana. Mu by’ukuri uwo mugabo turandikirana, nkiri no ku ishuri yakunze kunganiriza, mbese nkamwubaha kuko nari nzi ko aziranye na mama.
Ni na kenshi yagiye anyoherereza amafaranga ndi ku ishuri ambwira ngo ni soda anguriye, nkabona kashi zitubutse zingezeho tu. Aho ndangirije rero nibwo yifuje ko tubonana ambwira ko ankunda kandi yifuza ko tubana vuba.
Ntacyo namusubije kuko namubwiye ko nzabanza kubyigaho. Mbibwiye mama nsanga yari abiziho cyane kundusha, atangira kunyumvisha ko ari amahirwe kuri njye yo kwiga neza no gukomera.
Mbese ntabwo bindimo, mama ntabwo turimo kubivugaho rumwe, ibyo ashaka sibyo ndimo, ese aha nahivana nte? mungire ibama.


