Umuhanzi Mitali Raphael wamamaye ku izina rya Natty Dread yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2025 azize uburwayi bwa kanseri.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umwe mu bana afasha i Kigali, nubwo nawe avuga ko adafite ibisobanuro birambuye.
Natty Dread yari amaze igihe yivuza kanseri mu Budage, aho yari arwaye kuva muri Nzeri 2022. Mu minsi yashize yari yorohewe ndetse yari yaragarutse mu Rwanda muri Gashyantare 2024, aho yitabiriye umuhango wo kumurika filime igaruka ku buzima bwa Bob Marley.
Natty Dread yavukiye muri Uganda mu 1969, nyuma umuryango we wimukira muri Kenya. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo Hobe Rwanda ndetse ni we muhanzi mpuzamahanga wa mbere waririmbiye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhanzi ufite ubwenegihugu bwa Israel asize abana barindwi yabyaranye n’abagore bane.


