20260126_85641

Ndayishimiye n’umugore we bacyeje Ndikuriyo watorewe kongera kuyobora CNDD-FDD 

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’umugore we, Angeline Ndayubaha, bashimiye Révérien Ndikuriyo watorewe gukomeza kuba Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Ndikuriyo na Cyriaque Nshimirimana usanzwe amwungirije, batorewe mu Nteko Rusange ya CNDD-FDD yabereye i Gitega ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama.

Uyu mugabo wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa ririya shyaka kuva muri 2021, biteganyijwe ko azakomeza kuriyobora kugeza muri 2031.

Kuva CNDD-FDD yashingwa kandi, Révérien Ndikuriyo yabaye umuntu wa mbere watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wayo muri manda ebyiri.

Perezida Evariste Ndayishimiye abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yacyeje Ndikuriyo na Nshimirimana ku bwo kongera gutorwa.

Ati: “Twongeye gushimira Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD n’icyegera cye ku bw’icyubahiro bongeye guhabwa nyuma yo kugirirwa icyizere n’Inteko Rusange y’ishyaka.”

Ndayishimiye yavuze ko kuba bariya bagabo bombi bongeye gutorwa ari “ikimenyetso kitabeshya cy’ubutwari n’ibikorwa bakorera abarwanashyaka n’Abarundi muri rusange.”

Angeline Ndayubaha abinyujije ku rubuga rwa X we yagize ati: “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nshimire Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo n’umwungiriza we bongeye kwizerwa n’abarwanashyaka mu nteko rusange yo kuri uyu wa 25 Mutarama 2026.”

Ndayubaha kandi yashimiye “abandi bose bizewe na komite nkuru mu nzego zitandukanye”, asaba Imana kuzabashoboza kurangiza ibikorwa batorewe.

Ndayishimiye n’umugore we bashimiye Ndikuriyo, mu gihe amakuru avuga ko hamaze iminsi hari umwuka mubi hagati ya ziriya mpande zombi.

Bivugwa ko Ndikuriyo yifuzaga kwiyamamariza u Burundi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2027, mu gihe Ndayishimiye na we afite gahunda yo kwiyamamaza muri manda ye ya kabiri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *