Perezida Ndayishimiye yibukije ubutegetsi bwa RDC inshingano bufite

Ndayishimiye yabwiye RDC ko EAC itazafata iya mbere mu kurwanya inyeshyamba

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yamenyesheje ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ko ari bwo bukwiye gufata iya mbere mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba ihungabanya umutekano w’igihugu, akarere kakabuherekeza.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 28 Kanama 2023 ubwo yaganirizaga abanyamakuru b’i Kinshasa ku ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri RDC n’impamvu zarwo.

Abajijwe ku ruhare rw’ingabo za EAC mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba ihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, Perezida Ndayishimiye yasubije ko ubutegetsi ari bwo bukwiye gutera intambwe ya mbere. Ati: “Inshingano ya mbere ya Leta ni ukurinda abaturage, gushakisha abanyabyaha no kubacira urubanza.”

Ndayishimiye yakomeje ati: “Ni yo mpamvu akarere kohereje ingabo kugira ngo zishyigikire uruhare rwa Leta n’Abanyekongo kugira ngo haboneke amahoro. Ntabwo ari akarere kazajya imbere, akarere karabaherekeza kandi ntikigeze kanyuranya n’ibyemezo bya Leta byo kurinda abaturage no gushakisha abanyabyaha no kubacira urubanza.”

Umukuru wa EAC yibukije ko uyu muryango wasabye imitwe yitwaje intwaro kubahiriza uburyo bw’amahoro bwashyizweho. Ngo nikomeza kumena amaraso y’Abanyekongo, Leta ya RDC “ifite inshingano mpuzamahanga yo kurinda abaturage. Mbese akarere kaza gufasha Leta mu gushyira mu bikorwa iyo nshingano.”

Ndayishimiye yasobanuye ko imitwe yitwaje intwaro izafatwa nk’iy’abanyabyaha ari izanga kubahiriza uburyo bw’amahoro bwashyizweho burimo guhagarika imirwano no kurambika intwaro. Ikomoka mu mahanga na yo ngo igomba kwirukanwa na Leta ya RDC, ibifashijwemo n’ingabo za EAC.

Avuze ibi nyuma y’aho Perezida wa RDC yongeye kunenga ingabo za EAC, asobanura ko zitigeze zirwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, ahubwo zikaba zaramaze kwakira ko zigomba kubana n’abarwanyi bawo, kandi ngo waranze kubahiriza ibyemezo by’akarere.

Perezida Ndayishimiye yibukije ubutegetsi bwa RDC inshingano bufite
Perezida Ndayishimiye yibukije ubutegetsi bwa RDC inshingano bufite

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *