Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Kabiri yahembye abasirikare batatu bari mu bo u Burundi bwari bwarohereje kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba basirikare bari mu babarirwa mu bihumbi u Burundi bwari bwarohereje kurwana ku ruhande rwa Leta ya RDC, mu ntambara irwanamo n’umutwe wa M23.
Amakuru avuga ko u Burundi bwatakarije abasirikare benshi mu ntambara zabereye muri Kivu y’Amajyaruguru kuva mu mwaka ushize, ndetse gutsindwa kw’ingabo zabwo, FARDC, FDLR, SADC, Wazalendo n’abacanshuro kwatumye M23 yigaruriye ibice bitandukanye by’intara za Kivu zombi, by’umwihariko imijyi ya Goma na Bukavu.
Kuri uyu wa Kabiri ubwo kuri Stade Intwari i Bujumbura haberaga ibirori by’isabukuru y’imyaka 63 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, ni bwo Perezida Evariste Ndayishimiye yahembye bariya basirikare.
Abo yahembye ni Capitaine Habarugira Aimable, Lieutenant Ndayisaba Richard na Caporal-chef Ningaza Richard, kubera uruhare bagize mu bitero ingabo z’u Burundi zagabye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Capitaine Habarugira na Lieutenant Ndayisaba buri umwe muri yambwitswe umudali ndetse anahembwa miliyoni 4 z’amafaranga y’Amarundi, na ho mugenzi wabo ahembwa miliyoni 3.
Ndayishimiye yavuze ko bariya basirikare barwanyije umwanzi w’u Burundi, batuma atinjirana iki gihugu.
Ati: “Aba mubona bahagarariye igihugu. Twarabatumye kugira ngo bajye kurwanya umwanzi ataratwinjirana, murabizi ko umwanzi yashakaga kutwinjirana aciye muri Congo. Baragiye baritanga bimwe bikomeye, nta wabihakana. N’ubwo bari kumwe n’abandi, aba baritanze kurusha abandi ku buryo uy’umunsi niba dufite amahoro ni uko bafite abo batinya. Twese twibuke ko igihugu cy’u Burundi kigomba kuva mu gasuzuguro.”
Usibye bariya basirikare, Perezida Evariste Ndayishimiye yanahembye Lieutenant-Colonel muri Polisi y’u Burundi witwa Audace Mugisha usanzwe akorera muri Komine ya Kabarore ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda, kubera uruhare ngo yagize mu gukumira magendu y’amabuye y’agaciro n’ikawa.
Uyu yahembwe miliyoni 5 z’amafaranga y’Amarundi.


